25.2 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuru“Ntimugwe mu mutego wa AFC/M23” – Depite Mbindule Mitono aburira abaturage

“Ntimugwe mu mutego wa AFC/M23” – Depite Mbindule Mitono aburira abaturage

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mbindule Mitono, yaburiye abaturage b’umujyi wa Butembo kwitwararika no kudagwa mu mutego w’imigambi ashinja umutwe wa AFC/M23, avuga ko uri gushaka guteza umutekano muke no guhungabanya ituze ry’abaturage.

Mu butumwa bukomeye yagejeje ku baturage ku wa 21 Mutarama 2026, Mbindule Mitono yavuze ko hari intumwa z’uyu mutwe w’inyeshyamba zamaze kwinjira mu mujyi wa Butembo mu buryo bw’ibanga, zigamije kubiba umwiryane no gushishikariza abaturage imyigaragambyo ishobora kuvamo imvururu,nk’ uko ikinyamakuru TAZAMA RDC cyo muri iki gihugu cyabitangaje.

Uyu mudepite yasobanuye ko uwo mugambi ugamije gutera abaturage kurakarira icyarimwe, binyuze mu bikorwa by’ubwicanyi n’iterabwoba, kugira ngo bigaragare nk’aho umujyi utakibasha kugenzurwa, bityo bitange urwitwazo rwo kongera ibitero byitwaje intwaro.

Yagize ati: “Hari intumwa zabo ziri hano mu mujyi zibiba umutekano muke. Bazi ko turi umwe, ni yo mpamvu bashaka kuducamo ibice. Bica abantu kugira ngo abaturage barakarire imyigaragambyo, hanyuma bo babone uko binjira mu kajagari bakoresheje amasasu bagamije abantu runaka.”

Mbindule Mitono yakomeje atangaza ko inzego z’umutekano zamaze guta muri yombi bamwe muri abo bakekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi, kandi ngo bagize ibyo bemeye byashimangiye ayo makuru.

Yahamagariye abaturage ba Butembo gukoresha ubwitonzi, kwirinda imvururu no guhitamo inzira y’ibiganiro, abasaba kujya begera inzego zibishinzwe mu gihe hari ikibazo cy’umutekano.

Ati: “Hari abo inzego z’umutekano zamaze gufata, ni bo baduhaye aya makuru. Ni intumwa zoherejwe kuduhungabanya. Ntimugwe mu mutego wabo.

Ubu butumwa bwa Depite Mbindule Mitono buje mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho ihuriro rya AFC/M23 rikomeje gushinjwa gushaka guhungabanya inzego z’ubuyobozi n’ubumwe bw’abaturage.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here