29.2 C
Africa
Woensdag, Desember 17, 2025
HomeImyidagaduroNtimukangereranye n’utunyamanswa duto ntukubita ijanja – Bruce Melodie yongeye guteza urunturuntu ku...

Ntimukangereranye n’utunyamanswa duto ntukubita ijanja – Bruce Melodie yongeye guteza urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga

Date:

Related stories

Nyuma y’amezi 10 y’intambara, umuhanda Bukavu–Uvira wongeye gufungurwa, Abaturage bishimye

  Nyuma y’amezi agera ku icumi yari amaze arangwa n’ihagarikwa...

RDC: Umutwe wa FDLR ufatanya na Leta kurwana na AFC/M23 wirukanye abaturage mu midugudu itanu

Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yongeye kwisanga mu mutekano muke ubwo abaturage b’imidugudu itanu bahungaga n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR isanzwe ifatanya n’ingabo z’ihuriro rya Leta kurwanya AFC/M23.   Ku wa mbere, abaturage bo mu midugudu ya Bonde la Afia, Tuonane, Bunyamwimbwa, Kifuruka na Kilambo, bavuye mu ngo zabo berekeza mu mujyi wa Busurungi bashaka umutekano w’ibanze.  Amakuru yizewe aturuka ku bayobozi b’inzego z’ibanze avuga ko FDLR, bayobowe n’uwiyita Gen Mudayongwa, yagabye igitero gikomeye ku mudugudu wa Tuonane ku Cyumweru, atwika inzu zose, ahitana abasivili babiri, abandi benshi barahunga. Umurongo w’ingenzi w’iki gitero ni uguhindura ako gace icyicaro cyo guhangana na AFC/M23.  Abaturage bavuze ko batinya ubwicanyi bwa FDLR, cyane cyane bibutse ibyabaye mu myaka yashize i Busurungi, Chambucha, Mianga na Malembe mu 2012, aho abantu benshi bishwe, inzu ziratwikwa, n’ubwoba bukaba bwari bwinshi.   Umwe mu baturage bahunze yagize ati: "Twahunze inzu zacu, tugana i Busurungi dushaka umutekano. Ariko umutima uracyari mu bwoba kubera ibyo twabonye mu myaka ishize....
spot_imgspot_img

Mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “Munyakazi”, Bruce Melodie yongeye gushotora mugenzi we The Ben, ibintu byatumye habaho urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga. Abakunzi b’umuziki benshi batekereje ko igikorwa cyo guhuha umusatsi w’umusore muri ayo mashusho gishobora kuba ari ubutumwa bwihariye bugenewe The Ben, kuko aba bahanzi bakunze kugereranywa.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Indirimbo irimo amagambo Bruce Melodie aririmba ati:”Ntimukangereranye n’utunyamanswa duto ntukubita ijanja.”
Aya magambo benshi batekereje ko yashotoye The Ben, cyane ko The Ben akunze kwiyita “Tiger” cyangwa “Igisamagwe”, ibyo bikaba bihura n’iyo mvugo.

Mu mashusho y’indirimbo, Bruce Melodie yakoze igikorwa cyo guhuha umusatsi w’umusore, ibintu abakunzi b’umuziki bafashe nk’ubushotoranyi bugenewe The Ben, kuko azwiho gukunda kwambara umusatsi.

Abakunzi ba The Ben bakomeje gutegereza igisubizo cye ku ndirimbo ye nshya “Indabyo zanjye”, nyuma y’uko yavuze ko azayereka abakunzi be mu minsi itanu itaha uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2025. Ibi byatumye benshi batekereza ko uyu muhanzi ashobora kwihorera cyangwa gushyira igisubizo kuri Bruce Melodie uri kumushotora.

 

Reba indirimbo nshya ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here