Mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “Munyakazi”, Bruce Melodie yongeye gushotora mugenzi we The Ben, ibintu byatumye habaho urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga. Abakunzi b’umuziki benshi batekereje ko igikorwa cyo guhuha umusatsi w’umusore muri ayo mashusho gishobora kuba ari ubutumwa bwihariye bugenewe The Ben, kuko aba bahanzi bakunze kugereranywa.
Indirimbo irimo amagambo Bruce Melodie aririmba ati:”Ntimukangereranye n’utunyamanswa duto ntukubita ijanja.”
Aya magambo benshi batekereje ko yashotoye The Ben, cyane ko The Ben akunze kwiyita “Tiger” cyangwa “Igisamagwe”, ibyo bikaba bihura n’iyo mvugo.
Mu mashusho y’indirimbo, Bruce Melodie yakoze igikorwa cyo guhuha umusatsi w’umusore, ibintu abakunzi b’umuziki bafashe nk’ubushotoranyi bugenewe The Ben, kuko azwiho gukunda kwambara umusatsi.
Abakunzi ba The Ben bakomeje gutegereza igisubizo cye ku ndirimbo ye nshya “Indabyo zanjye”, nyuma y’uko yavuze ko azayereka abakunzi be mu minsi itanu itaha uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2025. Ibi byatumye benshi batekereza ko uyu muhanzi ashobora kwihorera cyangwa gushyira igisubizo kuri Bruce Melodie uri kumushotora.
📰 Also Read This:
Reba indirimbo nshya ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga






