20 C
Africa
Vrydag, Desember 19, 2025
HomeImyidagaduroNtimuzane umuryango wanjye ku mbuga nkoranyambaga— Bruce Melodie asubiza ibivugwa ku itandukana...

Ntimuzane umuryango wanjye ku mbuga nkoranyambaga— Bruce Melodie asubiza ibivugwa ku itandukana rye n’umugore

Date:

Related stories

Ni ibihuha! — SHENSEA ahakanye amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali

  Umuraperikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, SHENSEA, yahakanye byimazeyo amakuru...

Ijoro rimwe, inzozi n’umuziki: Uko ‘Ntacyo’ ya Butera Knowless yavukiye mu buriri

  Butera Knowless yongeye gutungura abakunzi b’umuziki nyarwanda, ahishura inkuru...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko umuhanzi w’icyamamare Bruce Melodie yaba yaratandukanye n’umugore we, Katherina. Ibi byatumye benshi bibaza ukuri kwabyo, bamwe banabyitiranya n’impamvu yaba yaratumye uyu muhanzi agaragara gutuza cyane adakora indirimbo.

Ubwo yaganiraga na MIE Empire, Bruce Melodie yabajijwe imvano y’aya makuru n’uko ayitwaramo. Mu magambo ataziguye, yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo abantu bakomeje kwivanga mu buzima bwe bwite, cyane cyane bagashyira umuryango we ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Narabibonye, ariko ni nk’umuntu ubyandika kuri Twitter. Naramuhamagaye njya kubaka? Naramuhamagaye nsenya? Abantu bakwiye kwirinda kuzana umuryango wanjye muri ibi bintu byabo.”

Bruce Melodie yashimangiye ko afite uburenganzira busesuye bwo kubaho no kwifatira ibyemezo bigenga ubuzima bwe, ariko ko hari umurongo utagomba kurengwa: gukinisha no gusebya umuryango we. Yagize ati: “Mfite uburenganzira bwo kwigarurirwa n’umuntu nshaka, kubaho uko mbifasha. Ariko nta burenganzira mufite bwo kuzana umuryango wanjye muri ibi bintu.”

Yongeyeho ko n’iyo byaba ari ukuri ko umuntu yatandukana n’uwo bashakanye, nta gitangaza cyaba kirimo kuko ari ibintu bibaho ku bantu benshi. Ati: “N’iyo byaba byarabaye, abasenye ni abagabo. Nta gitangaza cyaba kirimo. Byongeye kandi, mfite n’uburenganzira bwo kuba umusiramu. Mfite uburenganzira busesuye bwo kubaho mu mudedezo wanjye.”

Uyu muhanzi uzwi cyane mu njyana ya Afro-pop yavuze ko akunda cyane umuryango we kandi adashobora kwihanganira umuntu uwuvugaho mu buryo bumutesha agaciro. Yibukije ko amagambo nk’ayo agira ingaruka zikomeye cyane, by’umwihariko ku bana.

Mu minsi ishize, aya makuru yakwirakwiye cyane ku rubuga X (Twitter), bamwe bakayahuza n’ibihuha by’uko Bruce Melodie yaba yarijanditse mu biyobyabwenge cyangwa yaracecetse mu bikorwa bye by’umuziki. Ibi byose yabihakanye ashimangira ko ameze neza.

Yasoje asaba abakomeje gukwirakwiza ibihuha ko batangira gushakira amakuru ku nzego zibifitiye ububasha, aho gutangaza ibihuha bidafite ishingiro, anaseka avuga ko uwifuza kumenya iby’itandukana yajyana amakuru ye ku kigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere (NIDA).

Mu ncamake, Bruce Melodie yasabye abantu kubaha ubuzima bwite bw’abandi no kwirinda gukinisha imiryango y’abantu bazwi, kuko ubwamamare butavuze ko ubuzima bwite bubaye rugari.

Umva hano ikiganiro cyose

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here