35.4 C
Africa
Saterdag, Desember 20, 2025
HomePolitike"Ntituzihanganira ko asubizwa inyuma": Amerika yahishuye ibyo izakorera u Rwanda na RDC...

“Ntituzihanganira ko asubizwa inyuma”: Amerika yahishuye ibyo izakorera u Rwanda na RDC kugirango byubahirize amasezerano y’amahoro.

Date:

Related stories

Ibyo u Rwanda rwaganiriye n’u Burusiya byakuye umutima u Burundi bwarukangishije intambara yeruye

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kuzahazwa n’umutekano muke...

Abakora umuziki bagaragaje impungenge ku hazaza h’uruganda mu gihe The Ben yavamo

  Rwiyemezamirimo Nduwimana Jean Paul wamamaye mu myidagaduro nka Noopja...

Amerika yashimye AFC/M23 inenga bikomeye ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bigamije gushakira umuti urambye intambara...

Kuki Shensea yahisemo kudataramira i Kigali? Coach Gael asobanura uko The Ben na Bruce Melodie bari kumubera imbogamizi

  Umushoramari akaba n’umujyanama mu by’imyidagaduro, Karomba Gael uzwi cyane...
spot_imgspot_img

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kubangamirwa n’intambara zimaze imyaka myinshi, amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yongeye gukurura impaka ku hazaza h’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Nubwo hari ibimenyetso by’uko amasezerano y’amahoro atubahirizwa uko byari byitezwe, Amerika ivuga ko igifite icyizere ko ayo masezerano ashobora gutanga umusaruro urambye.

Ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro yari ategerejwe na benshi, cyane cyane abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bamaze imyaka mu bwicanyi, guhunga n’ubukene bukabije.

Aya masezerano yari agamije guca burundu umuzi w’umutekano muke, arimo ingingo ikomeye yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka urimo gukora ibyaha ndengakamere, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mipaka yarwo.

Ibi byakurikiwe n’umuhango wabereye ku rwego rwo hejuru ku wa 4 Ukuboza, witabiriwe na Perezida Paul Kagame, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Donald Trump.

Uwo muhango ntiwari uwo gushimangira gusa amasezerano y’amahoro, ahubwo wanabaye intangiriro y’amasezerano mashya y’ubufatanye mu by’ubukungu n’iterambere ry’akarere, bigaragaza icyizere cy’uko amahoro ashobora kuvamo amahirwe mashya y’iterambere.

Mu rwego rwo gukomeza inzira y’amahoro, u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byumvikanye ko bizashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC. Aya masezerano y’agahenge yari agamije guhagarika imirwano, kurinda abasivili no gutegura ibiganiro bya politiki byimbitse.

Icyakora, nubwo ayo masezerano yari amaze gushyirwaho umukono, ibiri ku butaka byakomeje kwerekana isura itandukanye n’iyari yitezwe. Mbere na nyuma ya tariki ya 4 Ukuboza, ingabo za Leta ya RDC ku bufatanye n’iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’umutwe wa FDLR bagabye ibitero bikomeye mu bice byagenzurwaga na AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Kamanyola na Kaziba.

Ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili, aho abantu benshi bishwe, abandi barakomereka, inzu zirasenyuka, imiryango irasenyuka burundu. Abaturage benshi bongeye gufata inzira y’ubuhunzi, bamwe bajya mu bice byegereye u Rwanda n’u Burundi, abandi bajya mu mashyamba n’ahandi hadatekanye.

Mu rwego rwo kwirwanaho no gusubiza inyuma ibi bitero, abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu misozi bamanuka mu kibaya cya Rusizi, bajya guhangana n’iri huriro ry’ingabo. Ibi byahise bihindura ishusho y’urugamba, aho AFC/M23 yigaruriye ibice by’ingenzi birimo Katogota, Luvungi, Sange, Kiliba ndetse n’umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye ya Kivu y’Amajyepfo.

Iyi ntambwe yafashwe na AFC/M23 yakiriwe mu buryo butandukanye. Hari abayibonye nk’igisubizo cy’ibitero byakomeje kugabwa ku baturage no ku bice bari bagenzura, mu gihe abandi bayibonye nk’ikimenyetso cy’uko amasezerano y’agahenge n’amahoro atagihabwa agaciro ku ruhande rwa Leta ya RDC n’abayishyigikiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 19 Ukuboza, Minisitiri Marco Rubio yemeye ko hari aho amasezerano y’amahoro atubahirijwe uko byari biteganyijwe. Icyakora, yasobanuye ko ikintu cy’ingenzi ari uko u Rwanda na RDC byageze ku rwego rwo gusinya amasezerano, bikaba byaratumye habaho urufatiro Amerika n’abandi bafatanyabikorwa bashobora kwifashisha.

Rubio yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko, yaba Aba-Républicains n’Aba-Démocrates, kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi. Intego ni ukubumvisha akamaro k’amasezerano y’amahoro no kubashishikariza kuyubahiriza nk’inzira yonyine ishoboka iganisha ku mutekano n’iterambere by’akarere.

Yongeyeho ko Amerika itazihanganira ko amasezerano asubizwa inyuma, asobanura ko mu gihe habayeho kutayubahiriza, izajya iyashingiraho yibutsa impande zombi inshingano zazo. Ku bwe, kuba hari amasezerano yasinywe bituma habaho igikoresho cya dipolomasi cyo gusubiza ku murongo abayatandukiriyeho.

Ati “Icyiza ku mpande zombi ni uko twasinye amasezerano. Nibura dufite ikintu twabahatira kubahiriza. Akenshi amasezerano y’amahoro ntayubahirizwa ku ikubitiro, ariko aho gutangira ikindi gishya, ugerageza gusunikira abantu ku byo bamaze kwemera.”

Nubwo aya magambo agaragaza icyizere cya Amerika, ku butaka bwa RDC haracyari impungenge nyinshi. Nyuma y’amezi hafi atandatu hasinywe amasezerano y’amahoro, Leta ya RDC ntiratangira gushyira mu bikorwa ingingo y’ingenzi yo gusenya umutwe wa FDLR, umaze igihe kinini ushinjwa gukorana n’ingabo za Leta no kugira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abasivili.

Raporo ziheruka z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zemeje ko hakiri ubufatanye hagati ya FDLR n’impande zimwe ziri mu nzego z’umutekano za RDC, ibintu bituma icyizere cy’amahoro kirushaho kugabanuka. Ibi bituma u Rwanda rukomeza kugaragaza ko impungenge zarwo z’umutekano zitaravaho, mu gihe abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bakomeje kwishyura ikiguzi cy’izi mpaka za politiki n’umutekano.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here