Buri mwaka tariki ya 25 Ukuboza, isi yose ihinduka mu isura n’umwimerere. Mu bihugu byinshi by’Isi, by’umwihariko mu Burayi, Amerika, Afurika n’ahandi henshi, Noheli iba umunsi w’ibyishimo bidasanzwe, abakristo bakizihiza ivuka rya Yesu Kristu, umunsi uhuriza imiryango hamwe, ugasiga ubutumwa bw’urukundo, amahoro n’ubumwe.
Mu mijyi migari n’iyoroheje, amatara araka mu mihanda, indirimbo za Noheli zatangiye kumvikana mu maduka, mu nsengero no mu ngo, abana bari kwitegura kwakira impano, naho abakuru bari kwitegura kwishimira iminsi y’ikiruhuko n’ibirori by’imiryango.
Gusa nubwo Noheli ifatwa nk’umunsi mukuru mpuzamahanga, si ko bimeze hose ku Isi. Hari ibihugu aho kwizihiza Noheli bifatwa nk’ikizira gikomeye, bigakorwa mu ibanga rikabije cyangwa ntibikorwe na gato bitewe n’amategeko ya Leta, imyemerere ya politiki cyangwa iyobokamana ry’igihugu.
Mu bihugu bikurikira, ibikorwa byose bifitanye isano na Noheli mu ruhame biba bibujijwe cyangwa bikagenzurwa bikomeye: Saudi Arabia, Afghanistan, Iran, Iraq, Yemen, Somalia, Brunei, North Korea, Bhutan ndetse na Libya
Mu bihugu byinshi muri ibi, Islam niyo dini ya Leta, bityo ibikorwa bya Gikirisitu ntibyemererwa gukorerwa mu ruhame. Ahenshi, imitako ya Noheli, indirimbo, ibirori cyangwa gusangira ku mugaragaro bifatwa nk’ibinyuranyije n’amategeko cyangwa umuco w’igihugu.
Mu gihugu nka North Korea, ikibazo si idini gusa, ahubwo ni politiki. Leta ntishyigikira imyemerere yose ituruka hanze cyangwa idahuje n’ideoloji yayo, bityo kwizihiza Noheli bifatwa nk’igikorwa kitemewe.
Mu gihe mu bihugu bimwe Noheli ari ikizira, ahandi ho ni umunsi uba utegerejwe cyane kurusha indi yose mu mwaka. Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani niyo iza ku isonga mu kwitabwaho n’abantu benshi ku Isi.
Imitako, imyambaro mishya, amafunguro adasanzwe, ibiruhuko by’akazi n’ishuri, ibirori n’imyiteguro yihariye bigaragaza uko iyi minsi ihawe agaciro gakomeye.
Mu Rwanda by’umwihariko, Umujyi wa Kigali winjiye mu mwuka wa Noheli n’Ubunani mu buryo bugaragara. Mu minsi mike ishize, uhereye mu mujyi rwagati ukagera i Kacyiru, Kicukiro n’ahandi, imitako n’amatara byashyizwe mu mihanda no ku nyubako byahinduye isura y’umujyi mu ijoro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwatangiye kare gutegura ibi bikorwa, aho mu ntangiriro za Ukwakira 2025 bwari bwarasabye abantu n’ibigo byifuza kugira uruhare mu kurimbisha umujyi gutanga ibisabwa hakiri kare.
Ibi byatumye ibice byinshi by’umujyi bihinduka ahantu nyaburanga ho gusohokera no gufatira amafoto, byongera urujya n’uruza rw’abantu by’umwihariko mu masaha y’umugoroba.
Abaturage bagize icyo bavuga ku byishimo bya Noheli. Dushimimana Pacifique utuye i Kanombe, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru kuri rond-point yo mu mujyi rwagati iri mu harimbishijwe cyane, yavuze ko ibi bihe bibafasha kwishimira uko umwaka urangira.
Ati: “Hano mu mujyi rwagati hari ibyiza nyaburanga kandi ni ahantu heza ho gufatira amafoto. Bidufasha kwishimana n’inshuti n’abavandimwe kandi tukishimira ko umwaka urangiye neza.”
Nizeyimana Soline wo ku Muhima we yavuze ko yahisemo kuzana abana be babiri mu rwego rwo kubereka ibyishimo bya Noheli.
Ati: “Umwaka tubusoje amahoro kandi turi bazima. Kuza hano bifasha abana kwishima no kugira ibyo bigira ku bwenge bwabo.”
Mu masaha y’umugoroba, kuri izo rond-point no mu bice byarimbishijwe, hagaragaraga abantu b’ingeri zose, abana bari mu biruhuko, n’imiryango yose yishimira iminsi mikuru.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo Noheli ari umunsi w’ingenzi ku bantu benshi, Isi igifite itandukaniro rikomeye mu myemerere, amategeko n’imico. Mu gihe bamwe bawufata nk’umunsi w’urukundo n’amasengesho, abandi bawufata nk’ikizira kitagomba kugaragara mu ruhame.
Icyakora, kuri benshi, Noheli ikomeza kuba umwanya wo gutekereza ku mahoro, gusangira no kwifuriza Isi umwaka mushya mwiza urimo icyizere n’ubumwe.



