18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruNyanza : RIB yataye muri yombi abakekwaho guha akazi utagakoreye

Nyanza : RIB yataye muri yombi abakekwaho guha akazi utagakoreye

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Abakozi 2 b’Akarere ka Nyanza barimo uwari Gitifu w’Umurenge by’agateganyo n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), batawe muri muri yombi bakekwaho ibyaha biremereye mu gihe cy’ikizamani cy’akazi.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Tariki ya 30 Kamena 2022nibwo hatangajwe inkuru yitabwa muri yombi  Muhire John Partait ushinzwe ikoranabuhanga mu Karere ka Nyanza (IT) na Munyurwa Landrie umukozi ushinzwe abakozi muri RAB (HR).

Tariki ya 04 Nyakanga 2022 hatabwa muri yombi Mutesi Jean Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu Murenge wa Cyabakamyi (Bivugwa ko yabanje gucika nyuma akizana).

Bariya uko ari 3 bakekwaho ibyaha bibiri, ari byo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano.

Biriya byaha bakekwaho byabaye taliki ya 21 Kamena, 2022 ubwo hakorwaga ikizamani cyo guhatanira imyanya y’ubunyamabanga nshingwabikorwa mu Mirenge ya Cyabakamyi na Ntyazo (Iriya Mirenge nta banyamabanga nshingwabikorwa ifite).

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru watangaje ko  amakuru Partait yahaye password (Ijambo banga) Landrie na Mutesi bakora ibizamini batageze aho ibizamini byabereye (ku ikoranabuhanga) kuko uriya IT w’Akarere ka Nyanza yari akuriye amasite (azi n’ijambo banga) yaho ibizimana biri kubera mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Bivugwa ko Landrie yagaragaye ari we wagize amanota ya mbere 95% bikanagaragara ko ari we wagombaga kubanza guhabwa akazi k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ariko nubwo byagaragara ko yatsinze si ko byari kuko atari yageze ahari kubera ibizamini ariho kuri UNILAK, ku biro by’Umurenge wa Busasamana no ku ishuri rya ILPD.

Amakuru akavuga ko yari mu mahugurwa ya RAB i Musanze abitabiriye ikizamini rero babonye ari we utsinze birabatungura kuko batari bamubonye, (abamuzi) ahabereye ibizimani.

Dr.Thierry Murangira uvugira RIB yabwiye UMUSEKE ko bariya uko ari batatu bakekwaho ibyaha biremereye.

Ati “Ibi byaha biraremereye turasaba abantu kuzibukira kuko ubushobozi, ubumenyi, ubushake n’ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha burahari ukora wese icyaha akeka ko atafatwa ibyo ni ukwebeshya.”

RIB ivuga ko Urukiko rubahamije ibyaha bahanishwa igihano k’igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi bagacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Ati “RIB isaba abantu guca inzira nzima zitari iz’ubusamu, inzira zitari izo gukora ibyaha, inzira zirinda kuba umuntu yakora ibyaha ngo birinde iyo bimujyana muri gereza.”

Dr.Murangira yongeyeho ati “Abantu bace ukubiri n’ibyaha twiyubakire u Rwanda ruzira icyaha.”

Imirenge ya Cyabakamyi na Ntyazo nta banyamabanga nshingwabikorwa ifite kuko bombi barirukanwe mu bihe bitandukanye bazira amakosa yo mu kazi.

Latest stories

spot_img