34.8 C
Africa
Woensdag, Desember 17, 2025
HomeAmakuruNyuma y’amezi 10 y’intambara, umuhanda Bukavu–Uvira wongeye gufungurwa, Abaturage bishimye

Nyuma y’amezi 10 y’intambara, umuhanda Bukavu–Uvira wongeye gufungurwa, Abaturage bishimye

Date:

Related stories

RDC: Umutwe wa FDLR ufatanya na Leta kurwana na AFC/M23 wirukanye abaturage mu midugudu itanu

Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yongeye kwisanga mu mutekano muke ubwo abaturage b’imidugudu itanu bahungaga n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR isanzwe ifatanya n’ingabo z’ihuriro rya Leta kurwanya AFC/M23.   Ku wa mbere, abaturage bo mu midugudu ya Bonde la Afia, Tuonane, Bunyamwimbwa, Kifuruka na Kilambo, bavuye mu ngo zabo berekeza mu mujyi wa Busurungi bashaka umutekano w’ibanze.  Amakuru yizewe aturuka ku bayobozi b’inzego z’ibanze avuga ko FDLR, bayobowe n’uwiyita Gen Mudayongwa, yagabye igitero gikomeye ku mudugudu wa Tuonane ku Cyumweru, atwika inzu zose, ahitana abasivili babiri, abandi benshi barahunga. Umurongo w’ingenzi w’iki gitero ni uguhindura ako gace icyicaro cyo guhangana na AFC/M23.  Abaturage bavuze ko batinya ubwicanyi bwa FDLR, cyane cyane bibutse ibyabaye mu myaka yashize i Busurungi, Chambucha, Mianga na Malembe mu 2012, aho abantu benshi bishwe, inzu ziratwikwa, n’ubwoba bukaba bwari bwinshi.   Umwe mu baturage bahunze yagize ati: "Twahunze inzu zacu, tugana i Busurungi dushaka umutekano. Ariko umutima uracyari mu bwoba kubera ibyo twabonye mu myaka ishize....
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Nyuma y’amezi agera ku icumi yari amaze arangwa n’ihagarikwa ry’ingendo zo mu muhanda kubera intambara n’umutekano muke, ubwikorezi bwo mu muhanda uhuza imijyi ya Bukavu na Uvira wongeye gusubukurwa ku mugaragaro.

Ibi bikurikiye ihagarikwa ry’imirwano yahanganishije inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace k’ikibaya cya Ruzizi.

Iyi mirwano yari yaribasiye cyane uduce twa Luvungi, Katogota, Bwegera na Sange, aho nyuma yo guhagarara kwayo, ibyo bice byaje gufatwa na M23. Ibi byatumye umuhanda wa RN5, ari wo uhuza Bukavu na Uvira, udakoreshwa mu gihe kirekire, bituma abagenzi n’abacuruzi bahitamo inzira ndende kandi ihenze banyura mu Burundi, Tanzaniya no mu Rwanda kugira ngo babashe kugera i Bukavu bavuye i Uvira.

Nyuma y’ uko imirwano ihagaze , ingendo zongeye gusubira mu murongo. Abagenzi batangaza ko amasaha ane gusa ahagije kugira ngo ugere i Bukavu uvuye i Uvira unyuze ku muhanda wa RN5, ibintu byari byarahindutse inzozi mu mezi yashize.

Ku isaha ya saa munani z’amanywa, imodoka nini y’ikigo gitwara abagenzi cya El Shadai yageze kuri parikingi yo mu gace ka Essence, mu murenge wa Ibanda mu mujyi wa Bukavu. Abenshi mu bagenzi bayirimo bagaragazaga ibyishimo byokongera kubona umujyi bari baravuyemo kuva muri Gashyantare, bamwe bawuvamo bahunga intambara n’ubwoba.

Umwe mu bagenzi yagize ati: “Urugendo rwagenze neza. Kuva i Uvira kugera i Bukavu nta kibazo twahuye na cyo mu nzira. Ahantu hake gusa ni ho basabye amakarita y’itora, tuyerekana nta yandi makimbirane. Nta gutotezwa kwabaye. Igiciro ni amafaranga ibihumbi mirongo itatu bya Congo (30 000 FC) ku muntu, unyuze mu Ngomu.”

Isubukurwa ry’uru rugendo rifatwa nk’intambwe ikomeye iganisha ku gusubira mu buzima busanzwe bw’abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo. Rifungura kandi icyizere ku bucuruzi, ku mibanire y’imijyi ya Bukavu na Uvira, ndetse no ku mutekano w’igihe kizaza, nubwo hakiri ngombwa gukomeza gukurikirana uko umutekano wifashe muri aka gace.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here