39.8 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruNyuma y’ifungwa rya Turahirwa Moses haribazwa imyambaro azemera kwambara

Nyuma y’ifungwa rya Turahirwa Moses haribazwa imyambaro azemera kwambara

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...
spot_imgspot_img

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye, Umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye, gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Ni isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Gicurasi 2023. Icyumba rwagombaga gusomerwamo cyari cyakubise cyuzuye inshuti za Turahirwa, itangazamakuru ndetse n’abifuzaga kumva icyemezo gifatirwa uyu munyamideli uri mu bakomeye mu Rwanda.

Isomwa ry’uru rubanza ryatangiye rikererewe kubera ko Turahirwa yari ataragera ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Amaze kugera mu cyumba cy’iburanisha, Umucamanza yamusabye kwigira imbere ari kumwe na Me Bayisabe Irene wanamwunganiye atangira gusomerwa uko iburanisha ryagenze.

Nyuma yo gusubiriramo abari mu cyumba cy’Urukiko uko iburanisha ryagenze, Umucamanza yavuze ko urukiko rwarebye niba hari impamvu zikomeye zituma Turahirwa aburana afunze.

Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ku bijyanye no guhindura Urwandiko rw’inzira (Passport) bidahagije ngo akurikiranweho iki cyaha.

Ku kijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Turahirwa yakekwaho kunywa ibiyobyabwenge ariko bikazasuzumwa mu iburana mu mizi.

Icyakora umucamanza yongeyeho ko bitewe n’uko Turahirwa yigeze kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe, bityo kuba yiyemerera ko afite ibikorwa bimuhuza n’urubyiruko kandi akaba yifashisha imbuga nkoranyambaga akangurira urubyiruko kurunywa yifashishije imbuga nkoranyambaga, rwemeza ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here