Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi bashyingiranywe, kandi muri iki gihe cy’ingenzi, basangije abakunzi babo ubutumwa bwuzuye amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026, Simi yagiye kuri Instagram asangiza abakunzi be uko y’ iyumva muri ibi bihe amaze imyaka 7 akundana n’ umugabo we Adekunle yagize ati”amahoro yanjye, umufasha wanjye, umugabo dukiranye”.
“Sano yanjye. Imyaka irindwi, ariko uracyari uwa mbere,”
Simi yibutse kandi uko mu minsi yabo ya mbere, inshuti zamubazaga impamvu yahisemo uwo mugabo.
“Nibuka igihe twari tukiri gukundana, umuntu arabaza ati, ‘Kuki we?’ Ndasubiza nti, ‘Turakwiranye gusa.’ Kandi turacyakwiranye,” .
Simi yashimiye umugabo we kuba, amukunda uko ari, kandi yibanda ku mbaraga n’imico ye itoroshye.
“Uranyumva. Uranyitaho. Urankunda,” yongeyeho ko atari umuntu worohewe n’umutima, ahubwo ari intwari.
Simi yashimiye kandi umugabo we kuba umugabo w’intangarugero, avuga ko abagabo nk’abo ari bacye cyane ku Isi ,avuga ko umugabo we yita ku rugo rwe kurusha ibindi bintu byose.
Adekunle Gold nawe yaje ashimangira urwo yakunze Simi mu butumwa bwe yashyize kuri Instagram, agaragaza amarangamutima ye ku rugendo rwabo rw’urukundo.
Yagize ati”Imyaka irindwi ishize nshyingiranywe n’inshuti yanjye magara. Kandi uko imyaka igenda ishira, buri mwaka urushaho kuba woroshye kurusha uwabanje,”
Yakomeje ati: “Twasekanye cyane, twagiye twiyungura, twasenganye byimazeyo, kandi twahisemo buri wese inshuro nyinshi. Kandi muri byose, kugukunda byabaye icyemezo cyoroshye kandi cyiza mu buzima bwanjye. Nyuma y’imyaka irindwi, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba. Ndagukunda, Simi.”
Aba bombi bafitenye indirimbo zakunzwe cyane zirimo No Forget na Promise.




