30 C
Africa
Maandag, Maart 2, 2026
HomeImyidagaduroNyuma yo guca iminyururu, Bebe Cool agiye kuyimenagura burundu

Nyuma yo guca iminyururu, Bebe Cool agiye kuyimenagura burundu

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda akaba n’umuyobozi wa Gagamel Crew, Bebe Cool, yatangaje ko ari gutegura album nshya yise ‘Broken Chains’, izakurikirana ‘Break The Chains’ yasohotse muri Gicurasi umwaka ushize igakundwa n’abatari bake.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Yabitangaje mu muhango wo kumurika urutonde rwe “Bebe Cool List 2025”, aho yasobanuye ko album Break The Chains atayikoze agamije gushaka indirimbo zihita ziba hits ku isoko, ahubwo yari agamije gukora umuziki ufite ireme rihanitse kandi wuzuye.

Bebe Cool yavuze ko intego ye yari ugushyira hanze album ishobora guhangana n’iy’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika nka Wizkid, Burna Boy n’abandi, kandi ko yumva yarabigezeho.

Uyu muhanzi agaragaza ko Break The Chains yari intangiriro y’urugendo rurerure rw’ihinduka mu muziki we, aho album nshya ‘Broken Chains’ izaba ikomeje uwo murongo, ikubakira ku shingiro ry’ubutumwa n’imitekerereze byari byatangiye.

Yemeje ko iyi album nshya izaza ikomeye kurushaho, igaragaza indi ntera agezeho mu mwuga we w’umuziki, anashimangira ko afite intego yo gusiga izina rikomeye ku rwego rwa Afurika no ku Isi muri rusange.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here