36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroNyuma yo gutandukana n’umugore we, Harrysong avuga ko yinjiye mu mubano w’abagore...

Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Harrysong avuga ko yinjiye mu mubano w’abagore benshi

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Harrysong, wamamaye mu ndirimbo Reggae Blues, yatangaje ko yinjiye mu mubano w’abagore benshi nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we, Alexer Peres.

Mu kiganiro aherutse kugirana na radiyo Yanga FM Lagos, Harrysong, ufite abana babiri, yavuze ko ubu ari mu mubano w’abagore barenze umwe kandi bose babana mu bwumvikane.

Yagize ati: “Ubu ndi mu mubano w’abagore benshi. Abakunzi banjye bose baraziranye, babanye neza kandi barishimye. Buri wese yitabwaho uko bikwiye, nta n’umwe wahatiwe, buri wese yinjiye abishaka.”

Uyu muhanzi yongeyeho ko adashyigikira guhatirwa n’ibitekerezo by’abandi ku byemezo by’ubuzima bwite, avuga ko icy’ingenzi ari ugukora igutuma umuntu yishima. Yatanze urugero ku bandi bantu babayeho muri ubu buryo, avuga ko atari ikibazo igihe hari ubwumvikane n’ubwubahane.

Harrysong yanavuze ko bamwe mu bakunzi be ari abanyamahanga, barimo n’Umunyamerika, ashimangira ko umubano wabo ushingiye ku bwumvikane n’icyubahiro hagati yabo.

Ibi bije nyuma y’uko Harrysong atandukanye na Alexer Peres mu 2024, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bashyingiranywe. Icyo gihe, Harrysong yari yatangaje ko batandukanye nyuma yo gushinja umugore we kuba yaratewe inda n’undi mugabo bakiri mu rugo rumwe, ndetse avuga ko bari bamaze igihe kirekire bataryamana.

Alexer Peres we yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta buriganya yakoze, ahubwo ashinja Harrysong kumukorera ihohoterwa ryo mu rugo no kumuca inyuma no ku munsi w’ubukwe bwabo.

Aya makuru yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko Harrysong afite uburenganzira bwo guhitamo uko abaho, mu gihe abandi banenga ubu buryo yahisemo bwo ku bana n’ abagore benshi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here