Moctar wegukanye irushanwa mpuzamahanga rya The Secret Story yageze i Kigali mu ruzinduko rugamije gusura umuryango wa France Mpundu, umukunzi we aherutse kwambika impeta nyuma yo kwemeranya kubana akaramata.
Aba bombi bari bamaze igihe bahurira mu bihugu bitandukanye birimo Bénin na Côte d’Ivoire, ariko kuri ubu bahuriye mu Rwanda, aho Moctar yagiye gusura umuryango w’uyu mukobwa, intambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
Amakuru yizewe avuga ko France Mpundu yakiriye umukunzi we ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2025. Nubwo bimeze bityo, urugendo rwa Moctar rwaranzwe n’ibanga, bitewe n’uko harimo ibikorwa byihariye birimo gusura umuryango wa France Mpundu batifuje ko bijya hanze.
Uretse gusura umuryango, Moctar yanifuje kumarana na France Mpundu iminsi mikuru i Kigali, anabona umwanya wo gutembera mu duce dutandukanye tw’igihugu, asobanukirwa n’umuco n’ubwiza nyaburanga by’u Rwanda.
France Mpundu aherutse kwitabira The Secret Story, ikiganiro cya Canal+ cyakunzwe cyane, aho yasoreje ku mwanya wa kane. Ni muri icyo kiganiro Moctar, ukomoka muri Niger akaba ari na we wegukanye iri rushanwa, yamwambikiyemo impeta, inkuru yashimishije benshi ndetse ikagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Uru ruzinduko rwa Moctar i Kigali rugaragaza ko umubano w’aba bombi urushaho gukomera, ndetse bikaba bitegerejwe ko mu minsi iri imbere bashobora gutangaza indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kubaka urugo.



