Nyuma yo kuvugwa mu nkundo zitandukanye akabihakana avuga ko nta mugabo yifuza, umuhanzikazi Lydia Jazmine wo muri Uganda yisubiyeho ku magambo yari aherutse gutangaza, none yemera ko yifuza kubona umuntu bazabana urukundo rw’iteka.
Uyu muhanzikazi uherutse kugaragara i Kigali mu mushinga w’indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Bwiza, mu Ugushyingo 2025 yari yatangaje ko nta bushake afite bwo gushaka umugabo, kubyara no gushinga urugo. Icyo gihe yavuze ko ibyo gushyingirwa bitari mu bitekerezo bye, ahubwo yashyize imbere gukora cyane, kwiteza imbere no kwiyubakira ejo hazaza heza.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Lydia Jazmine yavuze ko intego ye nyamukuru ari ugukora akagira amafaranga, akubaka inzu ye bwite ndetse no guteganyiriza ababyeyi be inzu nshya mu gihe cya vuba. Yanavuze ko atumva impamvu abagore bakomeje gushyirwaho igitutu cyo gushaka abagabo.
Ati: “Abantu bakeneye guhagarika gushyira igitutu ku bagore ngo berekane abagabo babo. Akenshi ni abagabo berekana abakunzi babo, si itegeko ku bagore.”
Gusa, nyuma y’ukwezi kumwe gusa atangaje ibi, Lydia Jazmine yagaragaje impinduka mu bitekerezo bye, aho yemeye ko yifuza kujya mu rukundo no kugira umuntu w’ukuri azasangira ubuzima.
Ati: “Kugeza ubu ndi ingaragu (single), ariko nifuza kubona umuntu wa nyawe, nkongera nkagerageza urukundo. Ndifuza kuzajya mbyuka nishimye nzi ko ndi mu rukundo.”
Uyu muhanzikazi w’imyaka 34 y’amavuko yagiye avugwa mu rukundo n’abahanzi batandukanye barimo Eddy Kenzo na Fik Fameica, ariko inshuro zose yabihakanye, avuga ko azatangaza umukunzi we igihe azaba abona ko ari cyo gihe nyacyo.
Ibi byatangajwe byakomeje gukurura amarangamutima atandukanye ku bakunzi be, bamwe bashima ukuri kwe n’ubwisanzure bwo guhitamo icyo ashaka mu buzima, abandi bakavuga ko ari ibisanzwe ku muntu ashobora guhindura ibitekerezo bitewe n’ibihe n’amarangamutima.



