Umubano mpuzamahanga w’u Burundi winjiye mu bihe byikomeye, nyuma y’amagambo akakaye yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Edouard Bizimana, yibasira Ubwami bwa Qatar n’u Rwanda, ariko ku rundi ruhande akagusha igihugu mu mwanya utoroshye mu maso ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu gifatwa nk’igihangange ku Isi.
Byabaye ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2026, ubwo Minisitiri Bizimana yifashishije urubuga rwa X, yatangazaga amagambo yatunguye benshi mu banyapolitiki n’abasesenguzi ba dipolomasi.
Muri ayo magambo, yashinje Qatar gukoresha ijambo ryayo n’amafaranga mu kubuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo zikora ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anongera gushinja u Rwanda kurenga ku masezerano mpuzamahanga.
Aya magambo ntiyafashwe nk’ayo kwibasira Qatar n’u Rwanda gusa, ahubwo yanashyize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwanya uteye ikibazo, usa n’aho ari igihugu kitigenga mu byemezo byacyo, ahubwo kigengwa n’inyungu z’amafaranga ya Qatar.
Ku bw’abasesenguzi, ibi byasaga no kuvuga ko Perezida Donald Trump n’ubutegetsi bwe bashobora kugengwa n’igitutu cy’amafaranga aturutse mu mahanga, imvugo idashobora kwishimirwa n’igihugu cyiyubaha nk’Amerika.
Ni muri urwo rwego aya magambo yafashwe nk’akomeye cyane mu bya dipolomasi, kuko yashoboraga gufatwa nabi n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, busanzwe budafitanye umubano wihariye n’u Burundi.
Mu by’ukuri, u Burundi ntibufite ijambo rikomeye muri politiki mpuzamahanga ya Amerika, bityo amagambo nk’aya akaba yarashoboraga kongera kurema icyuho kinini mu mubano w’ibihugu byombi.
Abegereye Ibiro bya Perezida w’u Burundi bavuga ko aya magambo yahise atera impungenge zikomeye, kuko atari ikibazo cy’umubano na Qatar gusa, ahubwo yari ikibazo cyo “gukora mu jisho Amerika,” igihugu gifite ijambo rikomeye mu byemezo mpuzamahanga, mu nzego z’umutekano, mu nkunga, no mu bihano bishobora gufatwa ku gihugu icyo ari cyo cyose.
Ni yo mpamvu Perezida Évariste Ndayishimiye byabaye ngombwa ko yihutira kwitandukanya n’ayo magambo, anyuze ku rubuga rwa X atanga ubutumwa yisegura kuri Qatar, anashimangira ko u Burundi buha agaciro uruhare rwayo mu bwunzi bugamije kugarura amahoro muri RDC.
Mu butumwa bwe, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Iteka u Burundi bwashimye umubano mwiza urambye na Qatar, ndetse n’uruhare rukomeye rwa Qatar mu bikorwa by’ubwunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni ngombwa gutanga umucyo ku kumva ibintu nabi cyangwa kwibeshya ku byerekeye uruhare rwa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”
Nubwo ubu butumwa bwagaragaje gushaka gusana umubano wangiritse, abasesenguzi bavuga ko bwari bugamije atari Qatar yonyine, ahubwo no guha ubutumwa butaziguye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko u Burundi butafata Amerika nk’igikoresho cy’igihugu icyo ari cyo cyose.
Mu gusubiza mu buryo bwa dipolomasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, yashimiye Perezida w’u Burundi ku bisobanuro yatanze, ashimangira ko Qatar ikomeje kwiyemeza inzira y’amahoro n’ubwunzi, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bose barimo n’Amerika.
Nubwo ikibazo cyagaragaye nk’icyakemutse mu magambo, abakurikiranira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari bemeza ko amagambo ya Minisitiri Bizimana atazagira ingaruka kuri we ku giti cye gusa, ahubwo ashobora gusigira u Burundi isura y’igihugu kidapima neza amagambo yacyo mu bya dipolomasi.
Ibi bibaye mu gihe abayobozi b’u Burundi na RDC bakunze kugaragara mu mvugo zikakaye. Perezida Ndayishimiye yigeze gutangaza, ari i Kinshasa, ko bakwiye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bw’igihugu cyabo, amagambo yaje kumukurikirana cyane, cyane cyane ubu akomeje gushinja u Rwanda gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Ku rundi ruhande, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na we yigeze gutangaza ko nihagira igihombo Ingabo za FARDC zigira mu mirwano zirimo n’ihuriro rya AFC/M23, azatangiza intambara ku Rwanda, amagambo yafashwe nk’ashyira akarere kose mu kaga.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yigeze kugaragaza ko hari abayobozi batangaza amagambo batabanje gutekereza ku ngaruka zayo, haba ku bihugu byabo cyangwa ku mutekano w’akarere.
Ku bw’abasesenguzi, dosiye ya Qatar, u Rwanda n’Amerika ni ikimenyetso gikomeye cy’uko ijambo rimwe riturutse ku muyobozi mukuru rishobora guhinduka ikibazo mpuzamahanga.
Bemeza ko u Burundi bwisanzuye mu mvugo, ariko dipolomasi isaba ubwitonzi, kureba kure no kumenya ko gukora mu jisho igihugu nk’Amerika bishobora gutwara igihugu cyose mu manga ya politiki mpuzamahanga.



