21.6 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomeAmakuruNyuma yo kwibuka General Makanika muri Australia, umunyamulenge yandikiye Perezida Trump ibaruwa...

Nyuma yo kwibuka General Makanika muri Australia, umunyamulenge yandikiye Perezida Trump ibaruwa y’igitaraganya yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka General Michel Rukunda, uzwi ku izina rya Makanika, cyabereye muri Australia, inkuru yateje impaka n’amarangamutima menshi ku mbuga nkoranyambaga yakurikiyeho, ubwo Yakobo Mungazi, umunyamulenge akaba n’umurwanashyaka w’amahoro (Human Peace Activist) uba muri Australia, yandikiraga Donald J. Trump ibaruwa ifunguye yihutirwa asaba igikorwa gikomeye mpuzamahanga ku karengane Abanyamulenge bakomeje gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo baruwa, yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yanditswe mu Cyongereza cy’umwuga wa diplomatie, igaragaza akababaro n’induru y’umuryango w’Abanyamulenge bavuga ko batereranywe n’igihugu cyabo ndetse n’umuryango mpuzamahanga, nubwo bamaze imyaka myinshi batuye ku butaka bwa Congo kuva kera na kare.

Yakobo Mungazi ashimangira ko Abanyamulenge ari Abanyekongo kavukire, ariko bagakomeza kwitwa abashyitsi mu gihugu cyabo, bikabaviramo kwicwa, gufatwa ku ngufu, kwimurwa ku ngufu no gutakaza uburenganzira bw’ibanze nta butabera.

Icyatangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni uko muri iyo baruwa, Mungazi yasabye Perezida Trump gukoresha ijwi rye n’ubwamamare bwe ku rwego mpuzamahanga kugira ngo:

  • Habeho uburinzi bwihuse ku Banyamulenge n’abandi baturage b’abasivili bahohoterwa muri Congo;
  • Hashyirweho iperereza mpuzamahanga ryigenga ku byaha bikorerwa Abanyamulenge;
  • Hahagarikwe icyo yise “ubufatanyacyaha bwo guceceka” bw’amahanga akomeje kugirana umubano na Leta ya Congo mu gihe abaturage bicwa.

Iyo baruwa kandi yaherekejwe n’inyandiko igaragaza ko kopi yayo yohererejwe inzego mpuzamahanga zikomeye zirimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango wa La Francophonie, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane abo mu diaspora y’Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda, bagaragaje ko iyo baruwa ari intambwe ikomeye yo kongera kuzamura ijwi ry’Abanyamulenge ku rwego mpuzamahanga. Hari abayifashe nk’igitinyiro cy’ukuri cyavugiwe aho isi ishobora kukumva, mu gihe abandi bayibonye nk’igitutu gikomeye gishyizwe ku bayobozi b’ibihugu bikomeye.

Iki gikorwa kije gikurikira ibikorwa byo kwibuka General Makanika n’abandi Banyamulenge bishwe mu bihe bitandukanye, aho abaturage bavuga ko kwibuka bidakwiye kurangirira mu marira gusa, ahubwo bigomba kuvamo ibikorwa bifatika byo gushaka ubutabera n’umutekano urambye.

Mu gihe iyi baruwa ikomeje gukwirakwira, amaso ya benshi akomeje kureba niba izagira igisubizo ku rwego mpuzamahanga, cyangwa niba izongerera imbaraga urugamba rwo gushaka ubutabera ku Banyamulenge bakomeje gutakamba bavuga ko “batereranywe n’isi.”

 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here