Ikibazo cy’itandukana rya Somalia n’Intara ya Somaliland gikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu bikomeye bikomeje kugaragaza aho bihagaze ku cyemezo cya Leta ya Israel cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Nyuma y’uko u Rwanda n’u Burundi byamaze gutangaza ko bidashyigikiye gucikamo ibice kwa Somalia, u Bushinwa na bwo bwiyongereye ku bihugu byamaganye icyo cyemezo, bushimangira ko Somalia ari igihugu gifite ubusugire bwemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Icyo cyemezo cy’u Bushinwa cyatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Lin Jian, wavuze ko Guverinoma y’u Bushinwa ishyigikiye bikomeye ubwigenge, ubumwe n’ubusugire bwa Somalia.
Yagize ati: “u Bushinwa bwamagana ibikorwa byose byahungabanya cyangwa byabangamira ubu busugire, cyane cyane ibyemezo bifatwa n’ibihugu byo hanze y’akarere bitabanje kubahiriza amategeko mpuzamahanga.”
Lin Jian yashimangiye ko, hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga n’imyanzuro y’imiryango mpuzamahanga, Somaliland ikiri igice cya Somalia byemewe n’amategeko.
Yasobanuye ko ikibazo cya Somaliland ari ikibazo cy’imbere muri Somalia, kigomba gukemurwa n’abaturage ba Somalia ubwabo, binyuze mu biganiro bya politiki no mu buryo bujyanye n’Itegeko Nshinga n’imiterere y’igihugu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yanasabye ibihugu byo hanze y’akarere k’Ihembe rya Afurika guhagarika kwivanga mu buryo budakwiye muri iki kibazo, avuga ko kwivanga bishobora gukongeza umutekano muke no guhungabanya amahoro n’ituze by’akarere.
Aya magambo y’u Bushinwa aje yiyongera ku mwanya u Rwanda n’u Burundi byafashe kuri iki kibazo, aho byombi byatangaje ko bishyigikiye ubumwe bwa Somalia kandi bikamagana ku mugaragaro gucikamo ibice kw’iki gihugu. Ibi bihugu bya Afurika byagaragaje ko ibisubizo by’iki kibazo bidakwiye gushakirwa mu gucamo igihugu ibice, ahubwo mu biganiro n’inzira z’amahoro.
Impaka kuri Somaliland zafashe indi ntera cyane nyuma y’itangazo rya Leta ya Israel ryo ku wa 26 Ukuboza 2025, aho Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga.
Israel yatangaje ko icyo cyemezo kigamije gutangiza umubano mushya w’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.
Nyuma y’iryo tangazo, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yahamagaye kuri telefone Perezida wa Somaliland, Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla, amushimira imiyoborere ye n’uburyo yavuze ko yiyemeje guharanira umutekano n’amahoro. Yanamusabye kuzasura Israel mu gihe kiri imbere, mu rwego rwo gushimangira umubano mushya w’ibihugu byombi.
Ku ruhande rwa Somaliland, Perezida Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla yatangaje ko tariki ya 26 Ukuboza ari umunsi w’amateka adasanzwe. Yavuze ko ari bwo ku nshuro ya mbere mu gihe kirenga imyaka 30, Somaliland ibonye igihugu kiyemeye ku mugaragaro nk’igihugu cyigenga ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Iyi ntambwe ishimangira ukuri kugaragara kuva kera. Somaliland yujuje ibisabwa n’amategeko, politiki n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo yemerwe nk’igihugu ku rwego mpuzamahanga.” Yongeyeho ko abaturage ba Somaliland bamaze igihe kirekire baharanira ubwo bwigenge kandi ko batazigera bacika intege.
Icyakora, Leta ya Somalia yahise yamagana icyo cyemezo cya Israel ku ikubitiro, ivuga ko ari uguhonyora ubusugire bwayo no kuvogera amategeko mpuzamahanga. Guverinoma ya Somalia yasobanuye ko, n’ubwo Somaliland imaze imyaka irenga 30 ifite inzego ziyobora ku giti cyazo, itigeze ivaho mu rwego rw’amategeko nk’igice cya Repubulika ya Somalia.
Somalia yanaburiye ko kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga byashyira mu kaga umutekano w’Ihembe rya Afurika, bigashobora guteza urujijo rwa politiki no gutuma n’andi matsinda yo muri Somalia ashaka kwitandukanya n’igihugu.
Somaliland iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Somalia, ifite ubuso bwa kilometero kare 176.120 n’abaturage barenga miliyoni esheshatu. Amateka agaragaza ko Somaliland yari ikoloni y’Abongereza, mu gihe igice cy’amajyepfo cya Somalia cyakolonijwe n’Abataliyani.
Mu 1960, impande zombi zafashe icyemezo cyo kwihuza, hashyirwaho Repubulika ya Somalia. Icyakora, uwo mwanzuro ntiwigeze ugera ku ntego wifuzwaga n’abaturage bose, kuko hashize igihe gito haboneka kutumvikana mu bya politiki n’iterambere, bituma abatuye Somaliland batangira gusaba kongera kwigenga.
Ku Bushinwa, u Rwanda n’u Burundi, ikibazo cya Somaliland ntikigomba gukemurwa binyuze mu byemezo by’uruhande rumwe bifatwa n’ibihugu byo hanze, ahubwo bigomba gushingira ku biganiro by’Abanyasomalia ubwabo, hubahirijwe amategeko mpuzamahanga n’inyungu z’amahoro n’umutekano w’akarere kose.
Icyemezo cya Israel cyakomeje gutuma isi igira impungenge z’uko gishobora gutuma umwuka mubi wiyongera mu Ihembe rya Afurika, mu gihe aka karere gasanzwe karimo ibibazo by’umutekano, iterabwoba n’amakimbirane ya politiki adahagarara.
Mu gihe impaka zigikomeje, imyanya yafashwe n’ibihugu birimo u Bushinwa, u Rwanda n’u Burundi igaragaza ko igice kinini cy’amahanga kigishyigikiye ubumwe n’ubusugire bwa Somalia, kikagaragaza ko inzira y’amahoro n’ibiganiro ari yo ikwiye kugenderwaho mu gukemura iki kibazo gikomeje kugibwaho impaka ku rwego mpuzamahanga.



