25.1 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeIyobokamanaPapa Léon XIV asabye u Burusiya na Ukraine guhitamo inzira y’ibiganiro aho...

Papa Léon XIV asabye u Burusiya na Ukraine guhitamo inzira y’ibiganiro aho gukomeza intambara

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye u Burusiya na Ukraine kongera gushyira imbaraga mu biganiro bigamije guhagarika intambara imaze igihe ihanganishije impande zombi, igahitana ubuzima bw’abantu benshi ikanateza umutekano muke mu karere no ku Isi muri rusange.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Ubu butumwa Papa Léon XIV yabutanze mu misa yasomeye abakirisitu bari bateraniye ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, ari na yo misa ya mbere yayoboye kuri Noheli kuva yatangira inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika.

Papa Léon XIV yagarutse ku kibazo cy’intambara hirya no hino ku Isi, asaba ko zihagarara, by’umwihariko agaragaza ko intambara yo muri Ukraine ikwiye gushyirwaho iherezo mu buryo bwihuse. Yagize ati: “Ni ngombwa ko impande zombi, zifashijwe n’ubushake bwazo ndetse n’umuryango mpuzamahanga, zishaka imbaraga zatuma zinjira mu biganiro bitaziguye, birangwa n’ubwubahane kandi bigamije amahoro arambye.”

Yakomeje ashimangira ko ibiganiro ari byo nzira irambye ishobora kugarura amahoro n’ituze, aho gukomeza inzira y’intambara igira ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane.

N’ubwo hari imbaraga zimaze igihe zikorwa n’ibihugu birimo Amerika, bigamije guhuriza u Burusiya na Ukraine ku meza y’ibiganiro, kugeza ubu nta ntambwe ifatika iragerwaho yatuma impande zombi zitangira ibiganiro bitaziguye.

Ubutumwa bwa Papa Léon XIV bwakiriwe nk’igisubizo cy’icyizere ku bashyigikiye amahoro, bugaragaza ko Kiliziya Gatolika ikomeje guharanira ko amahoro aba inkingi ya mwamba mu gukemura amakimbirane akomeje guhungabanya Isi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here