22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruPapa Léon XIV yahamagariye AFC/M23 na FARDC guhagarika imirwano vuba na bwangu...

Papa Léon XIV yahamagariye AFC/M23 na FARDC guhagarika imirwano vuba na bwangu kuko bishyira Ubuzima bw’abaturage mu kaga

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Papa Léon XIV, Umukuru w’Itorero Gatolika, yagaragaje impungenge zikomeye ku mibereho y’abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho umujyi wa Uvira wafashwe n’umutwe wa AFC/M23 mu mirwano wari uhanganiyemo n’ igisikare cya Congo( FARDC) ingabo z’ u Burundi ndetse na Wazalendo.

Mu butumwa bwe bwo ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025, yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Papa Léon XIV yagize ati:
“Ndakurikira byimazeyo intambara ziri mu Burasirazuba bwa RDC. Ndashaka kugaragaza ko ndi hafi y’abaturage kandi nsaba impande zose ziri mu ntambara guhagarika urugomo no gushaka ibiganiro byubaka, hubahirizwa amasezerano y’amahoro ari mu bikorwa.”

Gufata Uvira byongera imbaraga AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi bishobora kubafasha kwagura ibikorwa mu bice by’iburengerazuba bw’iyo ntara, bikagera no mu Karere ka Grand Katanga, gafatwa nk’umutima w’ubukungu w’igihugu.

Irifatwa rya Uvira ryaje mu gihe hari hashyize iminsi mike i Kinshasa na Kigali bishyize amasezerano y’ amahoro i Washington bifashishwe na Amerika , yari agamije gushyigikira ihagarikwa ry’intambara no guteza imbere ibiganiro by’amahoro. Ariko, ibikorwa by’intambara byarakomeje.Papa Léon XIV asaba impande zose gushyira imbere inyungu z’abaturage b’Intara ya Kivu y’Amajyepfo no gukorana mu gushaka amahoro.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here