Papa Léon XIV, Umukuru w’Itorero Gatolika, yagaragaje impungenge zikomeye ku mibereho y’abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho umujyi wa Uvira wafashwe n’umutwe wa AFC/M23 mu mirwano wari uhanganiyemo n’ igisikare cya Congo( FARDC) ingabo z’ u Burundi ndetse na Wazalendo.
Mu butumwa bwe bwo ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025, yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Papa Léon XIV yagize ati:
“Ndakurikira byimazeyo intambara ziri mu Burasirazuba bwa RDC. Ndashaka kugaragaza ko ndi hafi y’abaturage kandi nsaba impande zose ziri mu ntambara guhagarika urugomo no gushaka ibiganiro byubaka, hubahirizwa amasezerano y’amahoro ari mu bikorwa.”
Gufata Uvira byongera imbaraga AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi bishobora kubafasha kwagura ibikorwa mu bice by’iburengerazuba bw’iyo ntara, bikagera no mu Karere ka Grand Katanga, gafatwa nk’umutima w’ubukungu w’igihugu.
📰 Also Read This:
Irifatwa rya Uvira ryaje mu gihe hari hashyize iminsi mike i Kinshasa na Kigali bishyize amasezerano y’ amahoro i Washington bifashishwe na Amerika , yari agamije gushyigikira ihagarikwa ry’intambara no guteza imbere ibiganiro by’amahoro. Ariko, ibikorwa by’intambara byarakomeje.Papa Léon XIV asaba impande zose gushyira imbere inyungu z’abaturage b’Intara ya Kivu y’Amajyepfo no gukorana mu gushaka amahoro.



