Pasiteri Robert Lumbasi wo muri Kenya yemeje ku mugaragaro ko yasezeranye mu ibanga rikomeye n’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya Imana wo muri Tanzania, Rose Muhando, ahagarika burundu ibihuha byari bimaze amezi bivugwa ku buzima bwe bwite.
Uyu mupasiteri yabitangaje mu materaniro yabereye mu rusengero ayobora, aho yasabye abagabo bose kwirinda kwegera Rose Muhando, ashimangira ko yamaze gushyingirwa byemewe n’amategeko n’imigenzo gakondo.
Ati “Abagabo bo muri uru rusengero ndabasaba kutajya kwegera Rose. Rose yarafashwe. Ni umugore w’abandi,”.
Inkwano yatanzwe mu 2023
Pasiteri Lumbasi yatangaje ko uru rushako rutatunguranye, kuko rwari rumaze igihe rutegurwa mu ibanga. Yemeje ko inkwano yamaze gutangwa, ndetse byose bikaba byararangiye.
Ati “Byabaye mu ibanga ariko ni ibintu byatangiye kera. Uyu munsi inkwano yamaze gutangwa, byose byarangiye. Ndibuka twagiye muri Tanzania mu 2023 gutanga inkwano.”
Yongeyeho ko uru rushako rwakurikiranywe n’inzego zo hejuru, aho yavuze ko no muri State House havuzwe ko ari “Kenya ishyingiranye na Tanzania,”
Urukundo rushingiye ku kwizera n’icyerekezo kimwe
Pasiteri Robert Lumbasi yagaragaje ko akunda kandi yubaha Rose Muhando, avuga ko umubano wabo wubakiye ku kwizera Imana no gusabana.
Ati “Nkunda uyu mugore kandi ndamwubaha,” ashimangira ko biyemeje gukurira hamwe mu buryo bw’umwuka no kuzamura umurimo w’Imana ku rwego rwo hejuru.
Yanashimiye igihugu cya Tanzania n’abaturage bacyo, agaragaza ko umubano wabo ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye hagati ya Kenya na Tanzania, cyane cyane mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu 2025, Rose Muhando yari aherutse gutangaza ku nshuro ya mbere amakuru ajyanye n’ubuzima bwe nk’umubyeyi wareraga abana batatu wenyine.
Yavuze ko nubwo yanyuze mu bihe bitari byoroshye, yakomeje kwizera Imana, anagaragaza ko yifuzaga umufasha umukunda akurikije amahame ya Bibiliya.
Yongeyeho ko gufata ibyemezo bye byose, cyane cyane ibijyanye n’urukundo n’ishyingirwa, byagenderaga ku kwizera kwe no ku nama ahabwa n’Imana.



