Mu gace ka Murang’a muri Kenya, abaturage bagize ubwoba n’impagarara nyuma y’uko Pasiteri Jimmy Irungu ajyanywe mu bitaro igitaraganya, nyuma yo kugwa igihumure mu gihe yari hafi kurangiza igikorwa gikomeye yari yiyemeje cyo guhobera igiti amasaha 80 adahagaritse.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho Pasiteri Irungu yari amaze amasaha 79 n’iminota 40 ahagaze ahobeye igiti, mu rwego rwo guca agahigo yari yashyizeho agamije gukangurira abantu kurwanya indwara ya kanseri no kwita ku buzima bwabo.
Uyu mupasiteri yari yatangiye iki gikorwa mu minsi ishize, akurikirwa n’abantu batandukanye barimo abayoboke b’itorero rye, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage bashishikajwe n’ubwo bukangurambaga.
Benshi bari biteze ko azasoza aka gahigo, dore ko yari asigaje iminota mike gusa ngo agere ku masaha 80 yari yiyemeje.
Nyamara, ubwo yasatiraga umusozo, Pasiteri Irungu yahise agwa igihumure bitewe n’umunaniro ukabije.
Abari hafi aho bahise bihutira kumutabara, bamujyana kwa muganga mu bitaro bya Murang’a, aho abaganga bemeje ko yagize ikibazo cy’umunaniro ukomeye wo kumara amasaha menshi ahagaze aticaye cyangwa ngo aruhuke bihagije.
Nyuma y’amasaha make ari kwitabwaho n’abaganga, amakuru yemeje ko Pasiteri Irungu yaje koroherwa, ndetse ubuzima bwe bukaba butari mu kaga.
Abaganga bagiriye inama abantu bose bakora ibikorwa bisaba imbaraga nyinshi kwitondera ubuzima bwabo no kwirinda gushyira ubuzima mu byago, nubwo intego yaba ari nziza.
Iki gikorwa cyo guhobera igiti si ubwa mbere kibaye muri aka gace, kuko kimaze igihe gikoreshwa nk’uburyo bwo gukangurira abaturage kwita ku buzima, kurwanya kanseri no guteza imbere ubutumwa bwo kwirinda indwara.
Pasiteri Irungu, n’ubwo atageze ku ntego ye y’amasaha 80, ni we wamaze igihe kinini kurusha abandi bose bakoze iki gikorwa muri Murang’a.
Abaturage n’abayoboke b’itorero rye bavuze ko bamushyigikiye kandi bakomeza kumufata nk’icyitegererezo cy’ubwitange n’ubushake bwo gukorera abandi, basaba ko ubutumwa bwe bwo kurwanya kanseri bukomeza gushyigikirwa hadashyizwe ubuzima mu kaga.




