20.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruPastor zebedayo Hakizimana mu mugambi mubi wogukorana na kamanzi Josephine wa P5...

Pastor zebedayo Hakizimana mu mugambi mubi wogukorana na kamanzi Josephine wa P5 ,bavugwaho guharabika abarwanashyaka ba twirwaneho na AFC M23 kubuga nkoranyambaga

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Amakuru atugeraho aturutse muri diaspora agaragaza ko Pastor Zebedayo Hakizimana na Kamanzi Josephine bakomeje kuvugwaho ibikorwa byo gukwirakwiza ubutumwa bushinja kandi bugamije guharabika abarwanashyaka ba Twirwaneho na AFC/M23 mu mashusho n’amagambo aboneka ku mbuga nkoranyambaga.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Biravugwa ko Pastor Zebedayo yaba yaratanze amafaranga agera ku bihumbi 6 by’amadolari ($6,000) ayaha Kamanzi Josephine, ngo akomeze gukora ibiganiro bisebya abarwanashyaka muburyo butandukanye, aho abinyuza kuri YouTube.

Kamanzi Josephine amaze iminsi ashyira hanze ibiganiro bitandukanye byibasira Abanyamulenge, aho muri ibyo biganiro bye akoresha amagambo ateza urujijo n’amacakubiri. Numbwo yirirwa avuga ko yahombye inzu ye, amakuru ahari kandi yizewe yemeza ko uyu mugore atigeze atunga inzu ndetse kandi n’ubucuruzi yavugaga ntabwo, ahubwo uyu mugore aregwa kugenda yambura abantu amafaranga, ibintu bituma yifashisha imbuga nkoranyambaga mu buryo bugamije inyungu ze bwite aho gusobanura ibyo ashinjwa.

Pastor Zebedayo Hakizimana nawe akomeje kugarukwaho mu bikorwa by’urugomo no gusebanya mu mugi wa Brisbane, muri Australia. No mu itorero ayobora havugwamo amacakubiri menshi aturuka ku myitwarire ye, aho akunda guteranya abakirisitu bigatuma benshi bafata icyemezo cyo kuhava.

Abavuganye n’umunyamakuru wa Afrovera.com batifuje ko amazina yabo atangazwa bemeza ko uyu mugabo anacyekwaho icyaha gikomeye muri Leta ya Australia, ubu kikiri mu rwego rw’iperereza.

Tugarutse inyuma gato, twakwibutsa ko  Josephine  asanzwe ari agent wa P5, akaba yaranamenyekanye mu bikorwa byo kwambura abantu amafaranga no gushishikariza urubyiruko kwinjira muri RNC, abizeza amahirwe adafite ishingiro n’ahazaza hatariho, ibintu byagize ingaruka kuri urwo rubyiruko zirimo umutekano muke n’ibibazo by’ubuhunzi, ndetse bikaba bivugwa ko hari abana bagiye bishora muri ibi bikorwa, bamwe bakaza gusigara mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Ikirenzeho kuri ibyo byose uyu mudamu ni P5 ndetse akorana cyane n’inzego za Afrika y’Epfo, u Burundi, u Sueden ndetse n’Uburusiya, Sudan na Malawi, kandi azwiho kujyana abana muri RNC kuko kugeza ubu hari abaheze muri Kenya kuko yari yarabijeje kuzabajyana mu bihugu byo hanze. Turasaba RIB ubugenzacyaha ku muta muri yombi no kumukirirana kubyaha bitandukanye akora.

Josephine kandi hari amakuru yizewe y’Abatangabuhamya aho bavuga ko harabantu benshi bamuhaye Amafaranga akabasinyira amazerano avuga ko  azabajyana hanze.

Andi makuru yizewe kandi agera ku munyamakuru wa Afrovera.com, avuga ko Pastor Zebedayo Hakizimana akomeje gutera inkunga ibikorwa bigamije gusenya imirimo n’iterambere ry’abarwanashyaka. Bityo bigatuma uyu mugabo akwiye kwamaganwa  byimazeyo ndetse hagatangwa n’umuburo ku banyamulenge bose ko uyu mugabo ari umwe mu bagaragara nk’ababangamira inyungu z’ubwoko bwabo.

Pastor Zebedayo  amaze gutanga amafaranga agera ku bihumbi $6,000 ayaha Kamanzi Josephine, kugira ngo akoreshe urubuga rwa YouTube mu gusebya, gutukisha no guharabika abarwanashyaka ba Twirwaneho na AFC/M23.

Amakuru ya vuba twamenye anavuga ko Pastor Zebedayo aherutse  mu Rwanda, ndetse bivugwa ko yaba yarabonanye na Kamanzi Josephine, bakaganira mu rwego rw’ubucuti n’imikoranire ishingiye ku butumwa bombi bashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Diaspora nyarwanda n’iyo mu Burundi isabwa kwitonda mu kwakira amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko hari byinshi bishobora kuba bishingiye ku nyungu z’abantu ku giti cyabo aho kuba inyungu rusange. Abasesenguzi b’inyungu rusange bemeza ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo bishobora guteza amakimbirane adafite aho ahuriye n’ibibazo by’igihugu ahubwo bikazanira abaturage urwikekwe, gutandukana no guhangana ku nyungu za bamwe.

Iyi nkuru ishingiye ku makuru atangwa n’abantu batandukanye, kandi yerekana ko hari ibyifuzo byinshi by’uko inzego z’ubugenzacyaha mu Rwanda n’ahandi zakurikirana ibi birego, hagamijwe gusobanura ukuri ku bivugwa no kurinda abaturage ingaruka zituruka ku makuru adafite gihamya.

Pastor Zebedayo Hakizimana na Kamanzi Josephine Bavugwaho Guharabika Abarwanashyaka ba Twirwaneho na AFC/M23 ku Mbuga Nkoranyambaga

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here