Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri bashakanye bananirwa kubana kugeza bafashe icyemezo cyo gutandukana, ashimangira ko kwihangana no kuganira ari byo shingiro ryo kubaka umuryango uhamye kandi utekanye.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana azwi nka National Prayer Breakfast, ategurwa n’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship.
Aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye abashakanye kwirinda guhitamo gutandukana byihuse igihe habaye ikibazo, abasaba kwicara bakaganira no gushaka ibisubizo birambye.
Ati: “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe birumvikana, ariko babiri? Erega abantu baranihanganirana.”
Yakomeje avuga ko nubwo haba habayeho amakosa, bidakwiye gutuma umwe afata icyemezo cyo kuva mu rugo, kuko ahandi ashobora gusanga ibibazo birenze ibyo yari avuyemo.
Ati: “Iyo ikibazo kibaye, kuki abantu bataganira ngo bicare bavuge bati ibi ntukongere kubikora? Kuki uva aho ujya he? Ahandi ushobora gusanga ibibi kurusha ibyo wari ufite.”
Perezida Kagame yagaragaje ko isenyuka ry’imiryango ritagira ingaruka ku bashakanye gusa, ahubwo rigira ingaruka zikomeye ku gihugu muri rusange, kuko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere n’umutekano by’Igihugu.
Ati: “Tekereza imiryango myinshi isenyutse icyarimwe. Igihugu kirahagwa. Ariko ibi ni ibintu bishobora gucungwa, cyane cyane niba twemera Imana n’amasengesho.”
Yasabye abanyamadini kugira uruhare rufatika mu gushakira ibisubizo ibibazo biri mu ngo, bakifashisha inyigisho batanga mu gufasha abantu kugarura umutuzo n’ubwumvikane.
Ati: “Niba mwemera Imana n’amasengesho, mwakwicara mukabisengera mukabishakira igisubizo. Ibyo mutwigisha n’ibyo muvuga, bikwiye kudufasha kurenga umujinya no kugarura umutuzo mu muryango.”
Yakomeje ashimangira ko ibibazo byo mu miryango ari inshingano za buri wese, asaba Abanyarwanda kurangwa n’umutima wo kubaka no kwirinda gusubira mu mateka mabi y’igihugu.
Abanyamadini bitabiriye aya masengesho bagaragaje ko banyuzwe n’impanuro bahawe na Perezida Kagame, bemeza ko bagiye kongera imbaraga mu kubaka umuryango binyuze mu nyigisho zabo.
Pasiteri Ngendahayo Phocas wo muri Christian Life Assembly i Nyarutarama yagize ati: “Umuryango ugizwe n’abantu, abantu bagomba kuba bubakitse. Kubaka umuntu ku giti cye no kumwigisha kubana n’abandi ni byo shingiro ry’igihugu.”
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 zaburanishijwe mu mwaka wabanje, bigaragaza ko iki kibazo gikomeje kugaragara mu muryango nyarwanda.



