22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruPerezida Kagame na Col Doumbouya wa Guinée bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati...

Perezida Kagame na Col Doumbouya wa Guinée bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinée, agaragaza ko ubufatanye bw’ibihugu byombi ari ingenzi kuko nta gihugu cyabasha kwigeza ku iterambere cyonyine.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinée, hagamijwe kurushaho gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe muri Guinée, Perezida Kagame yaganiriye na Perezida w’inzibacyuho Col. Mamadi Doumbouya, akurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, aganira n’abanyeshuri bari kwiga iby’imiyoborere baturutse mu bice bitandukanye bya Guinée ndetse ataha ikiraro cyamwitiriwe gihuza intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.

Amasezerano yasinywe n’impande zombi agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwe rwagenze neza kandi rugaragaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kwiteza imbere.

Ati “Twagiranye ibiganiro byiza uyu munsi, amatsinda yacu yombi nayo yagize ibiganiro by’ingirakamaro, nkaba nshimiye izi mbaraga ziri gukoreshwa ngo tubibyaze umusaruro utugirira akamaro twese.”

“Gusangira ubumenyi n’ubunararibonye nk’abanyafurika n’abandi bafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi, birakenewe cyane kandi ni ingenzi. Tubikora ngo dufashe abaturage bacu kubaho ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.”

Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rw’iterambere, ntacyo igihugu cyageraho kibaye nyamwigendaho.

Ati “Nta muntu umwe wigira ku buryo yagera ku byo ashaka abyifashijemo. Ni yo mpamvu ubufatanye mu bintu byose ari ingenzi cyane.”

Perezida Kagame kandi yashimiye Col. Mamadi Doumbouya ku mbaraga ashyira mu gushakira amahoro Guinée, kuko “amahoro n’umutekano ni wo musingi w’iterambere rirambye kuri twese.”

Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Guinée ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko icyo gihugu gifite byinshi cyakwigira ku Rwanda kubera ibyo rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rigira riti “Kuva muri Jenoside 1994 kugeza ku kugarura ubumwe mu gihugu, u Rwanda rwabashije kwiyubaka kugeza aho rumaze kuba icyitegererezo muri Afurika. Imikorere y’u Rwanda yashimishije cyane Perezida Doumbouya.”

Guinée ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyakunze kugira ibibazo bya politiki, gusa gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka bauxite ikorwamo ibyuma, diyama, zahabu na Uranium. Abaturage b’icyo gihugu benshi batunzwe n’ubuhinzi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here