38.4 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeAmakuruPerezida Kagame yakiriye Abasenateri n’Abadepite ba Amerika i Washington

Perezida Kagame yakiriye Abasenateri n’Abadepite ba Amerika i Washington

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Perezida Paul Kagame uri i Washington D.C. yakiriye ku meza itsinda ry’Abasenateri n’Abadepite bagize Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Amerika.

Perezida Kagame yageze i Washington ku wa Gatatu, aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano ya nyuma agamije kuzahura no gushimangira umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda. Ni umuhango azahuriramo na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, ndetse uzitabirwa n’abandi bayobozi bo mu bihugu bifite uruhare mu biganiro by’ubuhuza bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Afurika.

Mbere y’uwo muhango, Perezida Kagame yakiriye ku meza Abasenateri n’Abadepite ba Amerika barimo Senateri Mike Rounds, Senateri Kevin Cramer, Senateri Pete Ricketts, Depite Brian Mast, Depite Ronny Jackson na Depite Trent Kelly.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko mu mishinga igamije guteza imbere amahoro arambye, umutekano n’iterambere.

Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Senateri Lindsey Olin Graham ku ngingo zirebana no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo kubungabunga ibidukikije, umutekano n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kugira uruhare rukomeye mu biganiro by’ubuhuza hagati y’u Rwanda na RDC, bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe biteza impungenge mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame yagiranye  ibiganiro na Senateri Lindsey Olin Graham ku ngingo zirebana no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Amafoto: Village Urugwiro

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here