Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo u Rwanda rushaka amahoro kandi rukomeje kuyaharanira, rukwiye no kwitegura mu gihe hagaragara ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano warwo.
Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku baturarwanda ku wa 11 Ukuboza 2025, nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Yagarutse cyane ku bibazo hagati ya Kigali na Kinshasa, ndetse n’amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
📰 Also Read This:
Perezida Kagame yavuze ko amahoro ari yo ntego y’u Rwanda, ariko ko bidakuraho ko igihugu kigomba kwirinda no kwitegura igihe cyose haboneka ibishobora guhungabanya umutekano.Ati:“Turifuza amahoro, tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro.”
Perezida Kagame yasobanuye ko ibibazo bya politiki n’umutekano hagati y’ibihugu byombi bifite imizi miremire mu mateka, ariko bikururwa cyane n’intambara yo muri Kivu, aho RDC ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23. U Rwanda rwo ruvuga ko ibyo birego bidafite ishingiro, rukemeza ko RDC ikwiye gukemura ikibazo cya FDLR ari nacyo gitera umutekano muke mu karere.
Yibukije ko ibiganiro by’amahoro byagiye biyoborwa n’abahagarariye amahanga nka Donald Trump, uherutse no guhagararira isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.
Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwemeye ayo masezerano kandi rukiteguye kuyubahiriza, hakiri imbogamizi mu buryo impande zombi zubahiriza ibyo biyemeje.Ati:“Abasinye amasezerano ni babiri, ariko umuzigo ugomba kwikorerwa n’umwe. Ibintu ntibirajya ku murongo neza, hari urujya n’uruza rutuma byinshi bitagenda uko byari biteganyijwe.”
Yongeraho ko ibi bituma u Rwanda rutabasha kuruhuka uko bikwiye:
“Buri munsi humvikana amagambo yo kuturimbura, imijugujugu, ibintu bidashyira ku kuri. Telefon zirahamagara umunsi n’ijoro. Buri wese azi ikibazo gihari, ariko umuzigo u Rwanda rukomeza kuwikorera.”
Perezida Kagame yavuze ko kudaha agaciro ibibazo by’impande zombi bituma ikibazo kidacika burundu.
Ati:“Ntabwo wakemura ikibazo cy’umwe ngo icya mugenzi we ucyihorere. U Rwanda ntirwaremwe n’abantu, kandi ntawagombye kudutegeka uko tubaho. Natwe turashaka kubaho nk’abandi baturemwe kimwe n’icyaremye isi yose.”
Perezida Kagame yasobanuye ko icyifuzo cy’u Rwanda ari amahoro arambye, ariko ko rutazategerereza ibishobora kuruhungabanya.
Ati:“Hejuru ya byose, turashaka amahoro. Tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro. Iyo ibitari amahoro baje utabiteguye, uba wihaye ikibazo gikomeye.”
Perezida Kagame yahamije ko ku ruhande rw’u Rwanda rwo rwasinye ayo masezerano rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibikubiye muri ayo masezerano.
Ibi byose bibaye mu gihe Perezida Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko M23 ikomeje imirwano mu Kivu y’Amajyepfo, ndetse ko avuga ko igifite inkunga iva mu Rwanda.
Kugeza ubu, umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi minini ya Kivu y’Amajyepfo nyuma ya Bukavu. Ifatwa rya Uvira ryatumye ingabo z’Uburundi zari zihaparitse zimwe zigaruka iwabo izindi zigahungira mu misozi.





