18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruPerezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro ariko rwitegura no kurinda...

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro ariko rwitegura no kurinda umutekano warwo

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo u Rwanda rushaka amahoro kandi rukomeje kuyaharanira, rukwiye no kwitegura mu gihe hagaragara ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano warwo.

Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku baturarwanda ku wa 11 Ukuboza 2025, nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Yagarutse cyane ku bibazo hagati ya Kigali na Kinshasa, ndetse n’amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame yavuze ko amahoro ari yo ntego y’u Rwanda, ariko ko bidakuraho ko igihugu kigomba kwirinda no kwitegura igihe cyose haboneka ibishobora guhungabanya umutekano.Ati:“Turifuza amahoro, tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro.”

 

Perezida Kagame yasobanuye ko ibibazo bya politiki n’umutekano hagati y’ibihugu byombi bifite imizi miremire mu mateka, ariko bikururwa cyane n’intambara yo muri Kivu, aho RDC ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23. U Rwanda rwo ruvuga ko ibyo birego bidafite ishingiro, rukemeza ko RDC ikwiye gukemura ikibazo cya FDLR ari nacyo gitera umutekano muke mu karere.

Yibukije ko ibiganiro by’amahoro byagiye biyoborwa n’abahagarariye amahanga nka Donald Trump, uherutse no guhagararira isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwemeye ayo masezerano kandi rukiteguye kuyubahiriza, hakiri imbogamizi mu buryo impande zombi zubahiriza ibyo biyemeje.Ati:“Abasinye amasezerano ni babiri, ariko umuzigo ugomba kwikorerwa n’umwe. Ibintu ntibirajya ku murongo neza, hari urujya n’uruza rutuma byinshi bitagenda uko byari biteganyijwe.”

Yongeraho ko ibi bituma u Rwanda rutabasha kuruhuka uko bikwiye:
“Buri munsi humvikana amagambo yo kuturimbura, imijugujugu, ibintu bidashyira ku kuri. Telefon zirahamagara umunsi n’ijoro. Buri wese azi ikibazo gihari, ariko umuzigo u Rwanda rukomeza kuwikorera.”

 

Perezida Kagame yavuze ko kudaha agaciro ibibazo by’impande zombi bituma ikibazo kidacika burundu.

Ati:“Ntabwo wakemura ikibazo cy’umwe ngo icya mugenzi we ucyihorere. U Rwanda ntirwaremwe n’abantu, kandi ntawagombye kudutegeka uko tubaho. Natwe turashaka kubaho nk’abandi baturemwe kimwe n’icyaremye isi yose.”

 

Perezida Kagame yasobanuye ko icyifuzo cy’u Rwanda ari amahoro arambye, ariko ko rutazategerereza ibishobora kuruhungabanya.

Ati:“Hejuru ya byose, turashaka amahoro. Tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro. Iyo ibitari amahoro baje utabiteguye, uba wihaye ikibazo gikomeye.”

Perezida Kagame yahamije ko ku ruhande rw’u Rwanda rwo rwasinye ayo masezerano rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibikubiye muri ayo masezerano.

Ibi byose bibaye mu gihe Perezida Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko M23 ikomeje imirwano mu Kivu y’Amajyepfo, ndetse ko avuga ko igifite inkunga iva mu Rwanda.

Kugeza ubu, umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi minini ya Kivu y’Amajyepfo nyuma ya Bukavu. Ifatwa rya Uvira ryatumye ingabo z’Uburundi zari zihaparitse zimwe zigaruka iwabo izindi zigahungira mu misozi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here