19.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikePerezida Maduro wafatiwe mu buriri yagejejwe muri Amerika: Ifatwa rye rihindura amateka...

Perezida Maduro wafatiwe mu buriri yagejejwe muri Amerika: Ifatwa rye rihindura amateka ya Venezuela, Isi igabanyijemo ibice

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gitondo cyo ku wa 3 Mutarama 2025, Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro yavuye ku butegetsi atabizi, ava no mu gihugu cye atabishaka. Yafatiwe mu cyumba araramo, ari kumwe n’umugore we Cilia Flores, mu gitero cyihariye cy’ingabo zidasanzwe za Amerika Delta Force, ahita ajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ategerejwe kuburanishirizwa n’urukiko rwa Manhattan i New York.

Indege yamutwaye yageze mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Stewart Air Base, i New York, aho yabonetse yambaye imyambaro ya grey, arinzwe n’abasirikare bambaye imyambaro yirabura. Uwo wari umunsi wihariye mu mateka ya Venezuela n’Isi yose.

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Amerika avuga ko iki gikorwa cyateguwe mu ibanga rikomeye, kigamije gufata Maduro ari muzima, n’ubwo byari byoroshye kumurasa.

Operasiyo yamaze hafi isaha imwe, yifashishije indege zirenga 150, kajugujugu za gisirikare n’ubufasha bw’urwego rw’ubutasi rwa CIA, rwari rwaramenye neza aho Maduro yari yihishe.

Perezida Donald Trump yavuze ko yakurikiranye buri ntambwe y’iki gikorwa, ati: “Nabirebye byose nk’ureba filime. Nta kindi gihugu ku Isi cyari kubishobora. Aba basirikare bakoze akazi kadasanzwe.”

Nyuma yo gufatwa, Maduro n’umugore we babanje kujyanwa mu bwato bwa gisirikare USS Iwo Jima, mbere yo koherezwa i New York.

Maduro agejejwe muri Amerika mu gihe ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gucuruza Cocaine n’iterabwoba, ibyaha byamuhamijwe n’urukiko rwa New York kuva mu 2020, ariko akomeza kwitandukanya n’ubutabera.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yavuze ko Maduro yari yarahawe amahirwe yo kwegura no kwijyana ku neza, ariko akomeza kunanirwa.

Nyuma y’ifatwa rya Maduro, Trump yatangaje amagambo yakanguye isi, avuga ko Amerika izafasha kuyobora Venezuela by’agateganyo, kugeza igihe ibintu bisubiye mu murongo.

Trump yavuze ati: “Bazakorana n’abaturage ba Venezuela. Mu gihe runaka, turaba tukiyobora. Tugiye gusubiza igihugu uko cyahoze.”

Yanatangaje ko Amerika ifite imigambi yo kongera kubaka ibikorwaremezo bya peteroli, umutungo Venezuela ifite ku bwinshi.

Ifatwa rya Maduro ryateje impaka ndende ku Isi: U Bwongereza n’U Bufaransa byagaragaje ko bitigeze bifata Maduro nka Perezida wemewe. Ubumwe bw’u Burayi bwahamagariye kubahiriza amategeko mpuzamahanga. Brésil, Cuba, Mexique, Ubushinwa n’U Burusiya byamaganye Amerika bivuga ko ari ivogerwa ry’ubusugire bw’igihugu. Israel yashimye Trump ku cyemezo yafashe.

No muri Amerika, Meya wa New York, Zohran Mamdani, yamaganye iki gikorwa acyita igikorwa cy’intambara gihabanye n’amategeko.

Mu gihe Nicolás Maduro ategereje kuburanishirizwa i New York, Venezuela isigaye mu mwuka w’urujijo. Abaturage bamwe bishimiye iherezo ry’ubutegetsi bw’igitugu, abandi bakavuga ko igihugu cyabo cyafashwe ku ngufu.

Ikizwi ni kimwe: iri fatwa ryahinduye amateka ya Venezuela, rinasiga ibibazo bikomeye ku miyoborere mpuzamahanga n’aho isi igana.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here