24.8 C
Africa
Woensdag, Desember 17, 2025
HomePolitikePerezida Museveni yakomoje ku gituma ahora yambaye ingofero anahisura uwamugiriye inama yo guhora ayambaye. 

Perezida Museveni yakomoje ku gituma ahora yambaye ingofero anahisura uwamugiriye inama yo guhora ayambaye. 

Date:

Related stories

RDC: Umutwe wa FDLR ufatanya na Leta kurwana na AFC/M23 wirukanye abaturage mu midugudu itanu

Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yongeye kwisanga mu mutekano muke ubwo abaturage b’imidugudu itanu bahungaga n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR isanzwe ifatanya n’ingabo z’ihuriro rya Leta kurwanya AFC/M23.   Ku wa mbere, abaturage bo mu midugudu ya Bonde la Afia, Tuonane, Bunyamwimbwa, Kifuruka na Kilambo, bavuye mu ngo zabo berekeza mu mujyi wa Busurungi bashaka umutekano w’ibanze.  Amakuru yizewe aturuka ku bayobozi b’inzego z’ibanze avuga ko FDLR, bayobowe n’uwiyita Gen Mudayongwa, yagabye igitero gikomeye ku mudugudu wa Tuonane ku Cyumweru, atwika inzu zose, ahitana abasivili babiri, abandi benshi barahunga. Umurongo w’ingenzi w’iki gitero ni uguhindura ako gace icyicaro cyo guhangana na AFC/M23.  Abaturage bavuze ko batinya ubwicanyi bwa FDLR, cyane cyane bibutse ibyabaye mu myaka yashize i Busurungi, Chambucha, Mianga na Malembe mu 2012, aho abantu benshi bishwe, inzu ziratwikwa, n’ubwoba bukaba bwari bwinshi.   Umwe mu baturage bahunze yagize ati: "Twahunze inzu zacu, tugana i Busurungi dushaka umutekano. Ariko umutima uracyari mu bwoba kubera ibyo twabonye mu myaka ishize....

RDC yaciye akarongo gatukura! Procureur Général atangaje intambara yeruye ku bakwirakwiza amakuru y’ ibihuha

  Mu itangazo rikomeye ryashyizwe ahagaragara na Procureur Général w’Urukiko...
spot_imgspot_img

Muri iyi minsi, hari ikintu gisa n’icyabaye ikimenyetso cya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni: ingofero. Abenshi bamubona ayambaye hafi ya hose, yaba ari ku manywa, nijoro, mu nama za politiki, mu ngendo zo mu gihugu, ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’ubuyobozi.  

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ku bantu benshi, byari byarabaye ibisanzwe, ariko inyuma y’iyo ngofero hari inkuru ifite ishingiro rikomeye rya siyansi, umuryango, n’ubuzima rusange. 

Perezida Museveni ubwe ni we wasobanuye impamvu yatumye atangira kwambara ingofer buri gihe. Nk’uko yabitangaje, ntabwo byaturutse ku myambarire cyangwa ku muco, ahubwo byaturutse ku nama yagiriwe n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba. Iyi nama, nk’uko Museveni abivuga, yamufunguye amaso ku ngaruka imirasire y’izuba ishobora kugira ku bantu badafite umusatsi ku mutwe. 

Museveni yavuze ko mbere atari azi neza ko imirasire y’izuba ishobora gutera kanseri y’uruhu, cyane cyane ku bantu bamara igihe kirekire bari ku zuba.  

Ati: “Ni Gen Muhoozi wambwiye ngo nambare ingofero. Ntabwo nari mbizi. Yambwiye ko siyansi igaragaza ko umuntu udafite umusatsi, iyo ahora ku zuba, aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’uruhu.”  

Aya magambo yagaragaje ko n’abayobozi bakuru bashobora gukomeza kwiga no kwakira inama, n’iyo ziva ku bana babo. 

Imirasire y’izuba izwi nka Ultraviolet (UV) ni imwe mu mpamvu nyamukuru zitera kanseri z’uruhu ku isi. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko iyi mirasire ishobora kwangiza uturemangingo tw’uruhu, bigatuma habaho impinduka zishobora kuvamo kanseri. Ibi bigaragara cyane ku bantu bakora cyangwa bagakora ingendo nyinshi ku zuba, nk’abahinzi, abasirikare, abayobozi, n’abandi bamara amasaha menshi hanze. 

Ku mugabane wa Afurika, ikibazo kirushaho gukomera kuko harangwa n’izuba riba rikaze riva igihe kinini cy’umwaka. Nubwo kanseri y’uruhu itavugwa cyane mu bihugu byinshi by’Afurika nk’uko bivugwa mu Burayi cyangwa Amerika, abahanga bagaragaza ko ishobora kuba iri kwiyongera ariko ntivugwe cyane kubera kutamenya, kudapimwa kenshi, cyangwa kutabona serivisi z’ubuvuzi zihagije. 

Ingofero ya Museveni, ku rundi ruhande, yahindutse ikimenyetso kirenze umutekano we bwite. Yabaye ubutumwa ku baturage, by’umwihariko ku bagabo bakuze n’abayobozi, ko kwirinda no kwita ku buzima atari ikimenyetso cy’intege nke, ahubwo ari ubwenge n’ubuyobozi bwiza. Kwambara ingofero, nk’uko abaganga babivuga, ni imwe mu nzira zoroshye kandi zidahenze zo kugabanya ingaruka z’imirasire y’izuba ku mutwe n’uruhu. 

Hari n’abandi baganga bagaragaza ko kwambara ingofero bifasha no kugabanya ubushyuhe bukabije ku mutwe, bigafasha ubwonko gukora neza, cyane cyane ku bantu bakuze. Ibi bivuze ko inama Muhoozi yagiriye se itari iyerekeye kanseri gusa, ahubwo yari igamije ubuzima rusange n’imikorere myiza y’umubiri. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here