Ijambo Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagejeje ku Barundi mu gusoza umwaka wa 2025 rikomeje guteza impaka n’impungenge mu karere, nyuma yo kongera kwibasira u Rwanda arushinja umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Burundi n’akarere muri rusange.
Iyi mvugo yakajijwe yongeye kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugana ahabi, mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kuba ishingiro ry’izi mpaka.
Mu ijambo rye ryo ku wa 31 Ukuboza 2025, Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bubanye neza n’ibihugu byose by’akarere usibye u Rwanda, yeruye ko bafitanye “inzika.”
Yashinje Kigali kutagira ubushake bwo kubungabunga amahoro mu karere, anavuga ko u Rwanda ari rwo rufite uruhare mu bibazo by’umutekano muke birimo kubera muri RDC.
Ati: “Ku bireba igihugu cy’u Rwanda, ntitunejejwe n’uko icyo gihugu kitarajwe ishinga n’amahoro mu karere, mu gihe ibindi bihugu bikora ibishoboka byose ngo bibane neza n’ibyo bituranye.”
Perezida w’u Burundi yakomeje ashimangira imvugo isanzwe imuranga mu myaka ibiri ishize, ashinja u Rwanda gutera RDC no gucumbikira abantu avuga ko bashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Yavuze ko ibibera muri RDC u Burundi bubikurikiranira hafi kuko, nk’uko abivuga, u Rwanda rufitanye inzika n’igihugu cye, bityo bikaba byatanga impungenge ko u Burundi bushobora kuba intego ikurikira.
Yagize ati: “Nta kitwereka ko nyuma ya Congo atari u Burundi, cyane ko abicanyi bahigira igihugu cyacu bacumbikiwe n’u Rwanda.”
Iyi mvugo ya Ndayishimiye ije mu gihe ari umwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano agamije gushakira amahoro RDC, amasezerano atigeze agaragaza na hamwe ko u Rwanda rwateye icyo gihugu.
Ahubwo, abasesenguzi babona aya magambo nk’imvugo ya politiki ikoreshwa n’abayobozi bamwe mu kwihunza ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku mitwe irimo AFC/M23, no gushaka kugaragaza u Rwanda nk’intandaro y’ibibazo by’akarere.
Mu gisa nko kuyobya uburari, Ndayishimiye yanavuze ko u Burundi budahwema gusaba u Rwanda ibiganiro bigamije gusobanurirana no gukemura amakimbirane nta kirononekara.
Gusa, nanone akavuga ko Kigali itigeze itanga ibisobanuro bifatika ku byo ashinja icyo gihugu. Yasabye amahanga kugira inama u Rwanda kugira ngo rushyikirize u Burundi abantu rushinja kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwakunze gusubiza kenshi ko nta mugambi wo gutera u Burundi rufite, ndetse ko rutakorana n’umutwe uwo ari wo wose urwanya ubutegetsi bwa Gitega.
Kigali isobanura ko Abarundi baba ku butaka bwarwo bashakishwa n’ubutegetsi bw’i Burundi ari impunzi zirengerwa n’amategeko mpuzamahanga, bityo ko kubohereza mu gihugu bahunze bidashoboka mu mategeko.
Abakurikirana politiki y’akarere bagaragaza ko imvugo ya Perezida Ndayishimiye ikomeje gushyira u Burundi mu murongo umwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, imitwe irimo FDLR na Wazalendo, ndetse n’abandi bafatanyije mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23.
Ibi bituma hibazwa ku cyerekezo cy’umutekano w’akarere, cyane ko hari n’ibirego byagiye bigarukwaho bivuga imikoranire hagati y’ingabo z’u Burundi n’izo muri RDC mu migambi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu gihe Ndayishimiye akomeje gushinja Kigali kuba intandaro y’umubano mubi hagati y’ibihugu byombi, anengwa kuba yirengagiza uruhare rushinjwa ubutegetsi bwe mu mikoranire n’imitwe irimo FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byose bikomeza kuzamura impungenge z’uko imvugo ikakaye ishobora gukomeza gusimbura inzira y’ibiganiro by’ukuri.
Mu mboni z’abasesenguzi, aya magambo mashya ya Perezida Ndayishimiye agaragaza ko umwaka wa 2026 utangiranye n’ikirere kiremereye mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.
Mu gihe nta ntambwe nshya zifatika ziganisha ku biganiro bifunguye kandi byubaka ziraafatwa, hari impungenge ko uyu mubano ushobora kurushaho kuzamba, bikagira ingaruka ku mutekano n’ituze by’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.



