32.2 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikePerezida Ndayishimiye yatangiye kubona inyungu zikomeye cyane nyuma y’ifatwa rya Uvira n’ihuriro...

Perezida Ndayishimiye yatangiye kubona inyungu zikomeye cyane nyuma y’ifatwa rya Uvira n’ihuriro AFC/M23.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira n’ihuriro AFC/M23, ibikorwa by’u Burundi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byafashe indi ntera, aho nubwo ingabo z’igihugu zatangiye gutaha, urubyiruko rw’Imbonerakure rwategetswe kuguma muri aka gace rugenzura banacukura ibirombe bya zahabu.

Amakuru aturuka mu bice bya Uvira na Fizi agaragaza ko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahaye amabwiriza Imbonerakure zari zaroherejwe muri RDC gukomeza ibikorwa byo gucunga, kugenzura no gucukura ibirombe by’amabuye y’agaciro, by’umwihariko zahabu, aho kuzicyura nk’uko byagenze ku basirikare.

Kugeza ubu, Imbonerakure ziri mu duce dutandukanye twa teritwari ya Fizi n’iya Uvira, aho zifatanyije n’imitwe ya Mai Mai mu gucunga no gucukura ku ngufu ibirombe bikomeye byinjiza amafaranga menshi. Ibi birimo ibirombe bya Mukela, Itota na Kanande muri Fizi, Kageregere, Gasozo, Mangwa na Masango muri Uvira, ndetse na Kamituga, Nyamibungu na Kitutu muri teritwari ya Mwenga.

Ibi bibaye mu gihe hagati ya tariki ya 14 na 17 Ukuboza 2025, ingabo nyinshi z’u Burundi zatangiye kuva mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo birimo Bijombo, Bibogobogo, Rugezi, Point-Zéro, Minembwe na Bijabo, zisubira mu gihugu cyazo. Ifatwa rya Uvira ni ryo ryabaye imbarutso y’iki cyemezo, cyane ko intambara yo kuwufata yasize igihombo gikomeye mu ngabo z’u Burundi.

U Burundi bwari bufite abasirikare barenga ibihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo gusa, ariko imirwano ikaze yabereye muri Uvira yasize benshi bahasize ubuzima, abandi barakomereka bikomeye, mu gihe hari n’abahungiye mu misozi ikikije uwo mujyi no mu Burundi.

Imbonerakure n’ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa muri RDC kuva mu 2018, binyuze mu ihuriro ryiswe TAFOC (Burundi-Congolese Joint Task Force), ryari rigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi yakoreraga ku butaka bwa RDC.

Icyakora, aho guharanira umutekano, izi ngabo zaje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo, zigira uruhare mu guhungabanya umutekano no kwishakira inyungu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nubwo Perezida Ndayishimiye akomeje kwiyerekana nk’umuyobozi uharanira amahoro mu karere, ibikorwa bye ku butaka bwa RDC bigaragaza isura itandukanye, aho inyungu z’ubucukuzi no kwigwizaho umutungo bigaragara nk’ibishyizwe imbere kurusha umutekano w’abaturage.

Amakuru aturuka mu bari mu Imbonerakure agaragaza ko hari izahungabanyijwe n’ibyabereye muri Uvira, aho zabonye bagenzi bazo bagwa ku rugamba abandi bagakomereka bikomeye, bigatuma bamwe batekereza guhunga aho gusubira muri RDC. Hari n’abandi bavuga ko batarasobanukirwa impamvu barwanira muri RDC n’icyo baharanira muri icyo gihugu.

Icyemezo cya Ndayishimiye cyo kohereza ingabo n’Imbonerakure mu burasirazuba bwa RDC cyashyize mu kaga ubuzima bw’ibihumbi by’urubyiruko n’abasirikare, aho benshi bahasize ubuzima, abandi bagasigarana ubumuga bwa burundu.

Ku rundi ruhande, ibikorwa byo gucunga no kwiharira amabuye y’agaciro bikomeje kwiyongera, bigaragaza ko nubwo havugwa kugarura amahoro, inyungu z’ubukungu n’iz’umuntu ku giti cye ari zo ziri kwitabwaho kurusha ituze n’umutekano by’abaturage ba RDC.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here