Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yagaragaje agahinda n’akababaro yatewe n’urupfu rw’inshuti ebyiri z’icyamamare mu mukino w’iteramakofi, Anthony Joshua, zapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabaye ku wa 29 Ukuboza 2025.
Iyi nkuru y’incamugongo yasakaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, aho byamenyekanye ko Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami, inshuti za hafi za Anthony Joshua, baguye muri iyo mpanuka. Joshua ubwe yari ari kumwe na bo muri iyo modoka, ariko we avamo yakomeretse, akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro bye, Perezida Tinubu yatangaje ko yavuganye na Anthony Joshua, amusaba gukomera muri ibi bihe bikomeye, anamuha ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukira vuba.
Yagize ati:“Navuganye na AJ [Anthony Joshua] mwifuriza gukomera nyuma yo kubura inshuti ze Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami mu mpanuka iheruka. Namwifurije gukira vuba kandi turi kumusengera. Yanyijeje ko ari guhabwa ubuvuzi bukwiriye.”
Perezida Tinubu yanavuze ko yaganiriye na nyina wa Anthony Joshua, ashimira uko yakiriye ubutumwa bwe. Yongeyeho ko Guverineri wa Leta ya Ogun, Dapo Abiodun, yari kwa muganga ari kumwe n’uyu mukinnyi, akaba yaramumenyesheje ko Joshua ari kwitabwaho neza.
Ati:“Navuganye kandi na nyina umubyara wa AJ. Yanyuzwe cyane n’uko namuhamagaye. Guverineri Dapo Abiodun wari kwa muganga ari kumwe na bo yambwiye ko AJ ari kwitabwaho. Imana ikomeze imiryango yasigaye kandi ihe iruhuko ridashira abitabye Imana.”
Abapfiriye muri iyi mpanuka barimo Sina Ghami, wari umutoza wa Anthony Joshua mu bijyanye n’imitekerereze mu gihe cy’imyaka igera kuri 10, akaba n’umwe mu bashinze inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Evolve Gym. Harimo kandi Kevin Latif Ayodele, wari umutoza wihariye wa Joshua ndetse n’inshuti ye ya kera.
Ni inkuru yashenguye imitima ya benshi, by’umwihariko abakurikira umukino w’iteramakofi, bakomeje kwihanganisha Anthony Joshua n’imiryango y’ababuze ababo.



