Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje icyemezo gishya kigiye guhindura bikomeye uburyo abaturage bo mu bihugu bimwe na bimwe by’umwihariko iby’Afurika babona viza yo kwinjira muri icyo gihugu. Muri ibyo bihugu harimo n’u Burundi, igihugu kiri mu byibasiwe n’iki cyemezo cyafashwe ku buyobozi bwa Perezida Donald Trump.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza, Amerika yatangaje ko igiye gushyiraho ingwate ya viza iri hagati ya $5,000 na $15,000 ku baturage b’ibihugu bifatwa nk’ibifite ibyago byo kutubahiriza amategeko y’abinjira n’abasohoka.
Iyi ngwate izajya isabwa cyane cyane ku bashaka viza z’ubucuruzi (Business Visa) n’izo gutembera (Tourist Visa). Ku Barundi, ibi bivuze ko umuntu wese wifuza kujya muri Amerika azajya abanza kwishyura amafaranga ari hagati ya FBU miliyoni 10 na FBU miliyoni 30, bitewe n’ingano y’ingwate asabwa.
Amerika yashimangiye ko iyi ngwate idasimbura amafaranga asanzwe asabwa kuri viza, ndetse ko idasobanuye ko uyitanze ahita ahabwa viza. Ahubwo ni ikindi kintu cyiyongereye ku bisabwa, kigamije kugenzura no kugabanya umubare w’abantu bajya muri Amerika bakarenza igihe bahawe cyangwa bakica amategeko y’abinjira n’abasohoka.
Abatanze iyi ngwate bazajya bashyirirwaho amabwiriza akakaye, harimo kugenzurwa bya hafi mu gihe bari muri Amerika, ndetse n’ibisabwa byihariye bijyanye n’igihe bemerewe kuhaguma.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko uwubahirije amategeko yose, akava muri Amerika ku munsi wa nyuma w’igihe yahawe cyangwa mbere yaho, azajya asubizwa amafaranga ye yose. Icyakora, uzajya arenza igihe yahawe cyangwa akica amategeko y’abinjira n’abasohoka, ingwate ye izajya ifatirwa burundu, nta mahirwe yo kuyisubizwa.
Ibi byemezo biteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa 21 Mutarama, bikazahita bigira ingaruka ku bantu ibihumbi bo mu bihugu birebwa na byo.
Uretse u Burundi, iki cyemezo kireba ibihugu bigera kuri 40 byo hirya no hino ku Isi, cyane cyane iby’Afurika n’ibyo muri Amerika y’Amajyepfo. Muri Afurika, ibindi bihugu byavuzwe birimo Uganda, Tanzania, Nigeria, Zambia, Zimbabwe n’ibindi.
Abasesenguzi bavuga ko iyi politiki nshya igaragaza icyerekezo cya Amerika cyo gukaza umutekano n’igenzura ku bimukira, cyane cyane mu bihe isi iri guhangana n’ubwiyongere bw’abimukira bava mu bihugu bikennye bajya mu bihugu byateye imbere.
Ku baturage b’u Burundi, iki cyemezo gishobora gufatwa nk’inkomyi ikomeye, cyane ko amafaranga asabwa ari menshi ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu.
Abenshi babona ko kujya muri Amerika bigiye kuba amahirwe y’abafite ubushobozi bukomeye mu by’imari gusa, mu gihe abakene n’urubyiruko bishakamo amahirwe bazasigara inyuma.
Nubwo Amerika ivuga ko iyi ngwate izajya isubizwa ku bayubahirije, hari impungenge ko benshi bashobora kutabona ubushobozi bwo kuyishyura na mbere yo gusaba viza, bityo amahirwe yo kugera muri Amerika akagenda agabanuka ku baturage bo mu bihugu byibasiwe.



