Umujyi wa Kinshasa ukomeje kugaragaramo umwuka ukomeye w’umutekano muke n’impungenge mu nzego za gisirikare, nyuma y’amakuru yemeza itabwa muri yombi rya Colonel Serge Makoko Bwanamoya, umwe mu basirikare bakuru bakoraga muri Batayo y’Ingabo zirinda Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Mbere, uyu musirikare mukuru yoherejwe muri gereza ya Ndolo, mu gihe dosiye ye yamaze gushyikirizwa Umushinjacyaha Mukuru.
Amakuru yerekeranye n’itabwa muri yombi rya Colonel Serge Makoko agaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ihagaze ku nkombe y’akaga gakomeye, kashoboraga kugera no ku Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo, ari we Perezida Félix Tshisekedi.
Inzego z’umutekano zemeza ko uyu musirikare mukuru yari amaze igihe akorana ibiganiro bya telefone n’umwe mu bagize ihuriro rya AFC/M23, atabimenyesheje ubuyobozi bwe, ibintu bifatwa nk’icyuho gikomeye cyashoboraga gukoreshwa mu gutegura igikorwa cy’ubugambanyi kigamije guhungabanya ubutegetsi buriho.
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko amakuru Col. Makoko akekwaho gutangaza ajyanye n’ingendo n’ibikorwa by’Umugaba w’Ikirenga yashoboraga gushyira mu kaga gakomeye ubuzima bwa Perezida, cyane cyane mu gihe igihugu kiri mu bihe by’intambara n’ubwumvikane buke mu nzego za gisirikare.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko kuba ayo makuru yarafashwe hakiri kare byaburijemo umugambi ushobora kuba wari ufite ingaruka zikomeye ku buyobozi bw’igihugu.
Ikindi cyashimangiye uburemere bw’iyi dosiye ni ibimenyetso bivuga ko Col. Makoko yari atunze amashusho ajyanye n’iyicwa ry’abakuru b’ibihugu baguye mu bihe by’impinduramatwara n’ihirikwa ry’ubutegetsi, barimo Thomas Sankara, Saddam Hussein, Laurent-Désiré Kabila na Samuel Doe.
Ibi byafashwe nk’ibimenyetso byerekana ko atari inyungu z’ubushakashatsi bwite gusa, ahubwo ko byashoboraga kuba bigize igitekerezo n’imitekerereze ishobora gushyigikira cyangwa gutegura igikorwa cyo guhirika ubutegetsi, bikaba byari bigize iterabwoba ritaziguye ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi.
Byongeye kandi, amakuru avuga ko uyu musirikare mukuru yakwirakwizaga ibitabo n’inyandiko zivugwaho gushishikariza ihirikwa ry’ubutegetsi byatumye inzego z’umutekano zihutira gufata ingamba, zibona ko igihe cyari kigeze cyo gukumira icyari kuba icyago gikomeye ku gihugu.
Kuba Col. Makoko yarafashwe mbere y’uko umugambi uwo ari wo wose ushyirwa mu bikorwa bifatwa nk’uko Perezida Tshisekedi “yarusimbutse”, mu gihe igihugu cyari gishobora kwinjira mu rundi rugero rw’ihungabana rya politiki n’umutekano rufite ingaruka zikomeye ku hazaza h’igihugu.
Amakuru atandukanye aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Col. Makoko akurikiranweho ibyaha bikomeye birimo kugirana ibiganiro bya telefone n’umwe mu bagize ihuriro rya AFC/M23, atabimenyesheje inzego zibishinzwe nk’uko amategeko abiteganya.
Avugwaho kandi kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu no gutangaza amakuru y’ingenzi ajyanye n’ibikorwa by’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, ibintu bifatwa nk’ikorwa ry’ubugambanyi bukomeye.
FARDC bamaze iminsi batabwa muri yombi. Abenshi muri bo bashinjwa guhunga umwanzi ku rugamba, cyane cyane mu mirwano ihanganishije ingabo za leta n’abarwanyi ba AFC/M23 mu Burasirazuba bw’igihugu. Abandi bo bavuga ko bafatwa mu rwego rwo kurwanya abacengezi, ubugambanyi n’imigambi yo gushaka guhirika ubutegetsi binyuze mu nzego za gisirikare.
Mu basirikare bakuru bamaze gufungwa harimo abarenga 20, barimo na Général Christian Tshiwewe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC. Amakuru agaragaza ko hafi ya bose bagiye batabwa muri yombi bazira kunanirwa guhagarara ku mirongo y’urugamba, cyangwa se bakekwaho kugira imikoranire itazwi neza n’imitwe irwanya ubutegetsi. Uheruka gufatwa ni Général-Major Padiri Muhizi, wari uyoboye Akarere ka 11 ka Gisirikare ka FARDC, wafashwe ku wa Kabiri ushize.
Ibi byose byagarutsweho n’uwari Umuvugizi wa FARDC mu kiganiro yahaye Radiyo na Televiziyo by’Igihugu ya Congo (RTNC) ku wa Gatandatu, aho yemeje ko igihugu kiri mu bihe bikomeye bisaba ubumwe n’ubwitonzi bw’Abanyekongo bose.
Mu magambo akakaye, uyu musirikare mukuru yasabye abaturage bose kwitandukanya n’amacakubiri ashingiye kuri politiki, ingengabitekerezo cyangwa akarere, bakishyira hamwe mu kurengera igihugu. Yashimangiye ko ikibazo cy’umutekano atari icy’akarere kamwe gusa, ahubwo ari ikibazo cy’igihugu cyose.
Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhungabanya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhungabanya igihugu cyacu n’inzego zacyo.” Aya magambo yayavuze ashimangira ko FARDC n’igihugu muri rusange bigomba kwitegura no kuba maso mu kurinda ubusugire bwa Congo.
Yakomeje ahamagarira Abanyekongo bose ubumwe agira ati: “Ndahamagarira Abanyekongo bose, waba uri ibumoso, iburyo cyangwa hagati, umukristu cyangwa ikindi kintu cyose, dufite iki gihugu kimwe gusa kandi tugomba kukirinda.”
Gen. Sylvain Ekenge yanagarutse ku byo yise ingamba zagutse zo gukoresha bamwe mu basirikare bakuru b’Abanyekongo mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu. Yavuze ko benshi mu basirikare bakuru n’abajenerali batawe muri yombi bakekwaho kuba barakoreshejwe n’u Rwanda, binyuze mu miyoboro ikomeje kugaragara nubwo hari abafashwe.
Yagize ati: “Kuba twarabafashe byaburijemo imigambi yabo, ariko barimo gutegura izindi gahunda zo kugerageza guteza igihugu cyacu icyago gikomeye.”
Mu butumwa bwe, yasabye abaturage bo mu ntara zose kutirara, ashimangira ko nubwo imirwano ikomeye iri mu Burasirazuba, ingaruka zayo zishobora kugera no mu yindi mijyi irimo Kinshasa, Kongo-Central, Équateur, Bandundu n’ahandi.
Yasoje avuga ko kurinda Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari inshingano ya buri Munyekongo wese, atari iza FARDC yonyine, kandi ko kuba maso bihoraho ari ingenzi muri ibi bihe bikomeye.
Ku rundi ruhande ariko, abasesenguzi bamwe bagaragaza ko kuba ubuyobozi bwa Congo bukomeza gushinja u Rwanda ibibazo byose by’umutekano bishobora kudafasha mu gushaka ibisubizo birambye.
U Rwanda na rwo rukomeje kugaragaza ko kurugerekaho inshingano z’ibibazo byose bya Congo atari byo byatuma amahoro agaruka, rukanasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi rifite gihamya.
Mu gihe iperereza kuri Col. Serge Makoko rikomeje, n’abandi basirikare bakuru bakomeje gukurikiranwa, umwuka w’icyizere n’umutekano mu nzego za FARDC ukomeje kugerwaho n’igitutu gikomeye, bigatuma benshi bibaza icyerekezo cy’igisirikare n’ingaruka ibi bibazo bishobora kugira ku hazaza h’umutekano wa Congo Kinshasa.



