25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruPerezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yizihije isabukuru y’Imyaka  10 ahawe inkoni y'Ubushumba

Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yizihije isabukuru y’Imyaka  10 ahawe inkoni y’Ubushumba

Date:

Related stories

“Abatutsi Baremewe Kwicwa?”: Ubutumwa bukomeye bwa Obadioas Kavune ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ijwi rikomeye ryongeye kugaruka ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.  Obadioas Kavune, umunyabwenge n’Umunyamulenge uzwiho kugaragaza ibitekerezo byimbitse ku mateka n’akarengane karanze ubuzima bw’Abatutsi bo muri Congo, yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije kuri MCN, abugenera amahanga n’imiryango mpuzamahanga.  Mu magambo arimo intimba n’uburakari, Kavune yabajije ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa na benshi: “Ese Abatutsi bo muri Congo baremewe gupfa?” Iki kibazo ntiyagitanze nk’ikirimo amarangamutima gusa, ahubwo yagishingiye ku mateka maremare y’ubwicanyi, itotezwa n’ihohoterwa byagiye bikorwa ku Batutsi mu bihe bitandukanye, amahanga akenshi akabirebera cyangwa akabyirengagiza.  Kavune yagaragaje ko mu gihe isi ikomeza kwigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, hari abaturage bamwe bagaragaye nk’abadakorwaho, naho abandi bakemererwa gupfa ntawe ubavugiye. Yavuze ko guceceka kw’amahanga ku bikorerwa Abatutsi bo muri Congo atari impanuka, ahubwo ari ihitamo rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu.  Agaruka ku mateka ya kera, Kavune yibukije ko mu 1964, mu mvururu zari ziyobowe na Pierre...

RDC igiye gushyiraho sisiteme nshya, ihuriweho kandi y’ikoranabuhanga mu gusuzuma indwara

  Mu rugendo rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kongera ireme...

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...
spot_imgspot_img

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ahawe ubutumwa bwo kuba ‘Umwepiskopi’, mu nshingano yatangiriye muri Diyosezi ya Kibungo.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Tariki 7 Gicurasi 2013 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisiko yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga 2013 ni bwo yahawe inkoni ya Gishumba. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima.’

Umunsi yahereweho ubutumwa nk’Umwepiskopi, avuga ko usobanuye ikintu gikomeye ku buzima bwe n’ubutumwa bukomeye yahawe bwo gukomeza no kuyobora abakirisitu mu kwemera.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru  yagize ati ‘‘Ni umunsi ufite icyo uvuze gikomeye kuko ni bwo Papa yampaye ubutumwa bw’Umwepiskopi.”

“Umwepiskopi ahabwa ubutumwa bwo gukomeza no kuyobora mu kwemera kw’abakirisitu nk’uko Yezu yabwiye Petero ati’ Petero ndagusabira kugira ukwemera gukomeye, nawe genda ukomeze abavandimwe bawe mu kwemera.”

Incamake kuri Cardinal Kambanda

Cardinal Kambanda yavutse ku wa 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali-Rwanda, afite imyaka 60.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.

Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’Umwarimu akaba n’Ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura Impamyabushobozi Ihanitse muri Tewolojiya Morale.

Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye Umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’Umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku wa 19 Ugushyingo 2018, Papa Francis yamutoreye kuba Arkiyeskopi wa Kigali, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 27 Mutarama 2019.

Ku wa 25 Ukwakira 2020 ni bwo Papa Francis yashyize Musenyeri Kambanda mu rwego rw’aba-Cardinal yimikwa ku wa 28 Ugushyingo 2020 mu muhango wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.

Kuri ubu, Cardinal Kambanda ni Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ndetse akaba ari na we ufite inshingano zo kuba ‘Umwepiskopi Mukuru’ mu Rwanda.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yizihije Isabukuru y’Imyaka 10 ishije abaye Umwepisikopi

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here