25.2 C
Africa
Donderdag, Desember 18, 2025
HomeImyidagaduro“Pole sana umuchou”, Amagambo ya Alliah Cool akomeje kuvugisha benshi ku mbuga...

“Pole sana umuchou”, Amagambo ya Alliah Cool akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Date:

Related stories

Amakuru mashya: U Rwanda n’u Burundi mu biganiro byo guhosha umwuka mubi umaze imyaka.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugarukwaho mu biganiro...

AFC/M23 yafashe indi midugudu itatu nyuma y’imirwano ikaze, mu gihe urujijo rukomeje ku kuva muri Uvira

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kuvugwa nk’inzira ishobora kugabanya...

Sheilah Gashumba yibajije impamvu Polisi ya Uganda ihiga abari kuri TikTok aho guhiga abagizi ba nabi

  Sheilah Gashumba, umwe mu banyamideli n’abanyamakuru b’imyidagaduro bakunzwe cyane...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, umwe mu bakinnyi ba sinema nyarwanda n’ibyamamare bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza amarangamutima ye ku ifungwa ry’inshuti ye ya hafi Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad.

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye Djihad gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu rubanza aregwamo hamwe n’abandi, bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro. Icyo cyemezo cy’urukiko cyahise gikurura impaka ndende mu bakoresha imbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Abandi bakatiwe gufungwa by’agateganyo ni Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta. Ku rundi ruhande, Kalisa John uzwi nka KJohn, urukiko rwemeje ko arekurwa by’agateganyo, mu gihe iperereza rikomeje kuri bose.

Nyuma yo kumenya uyu mwanzuro w’urukiko, Alliah Cool yifashishije Instagram Story ye y’amasaha 24, asangiza abamukurikira ifoto ye ari kumwe na Djihad, ayiherekesha amagambo agira ati: “Pole sana umuchou wanjye”, ayongeraho ikimenyetso cy’agatima, ibintu byahise bikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu butumwa bwagaragaje ubufatanye n’ubwumvikane Alliah Cool afitanye n’inshuti ye, cyane ko bombi basanzwe bafitanye ubushuti bw’igihe kirekire. Mu Ugushyingo 2025, Djihad yari mu byamamare byitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Alliah Cool, byabereye mu Mujyi wa Goma, ibintu byashimangiye umubano wabo wa hafi.

Djihad azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri YouTube, aho amenyerewe mu biganiro bitandukanye bikunze gukurura abantu benshi, ariko nanone bikajya biteza impaka bitewe n’imiterere y’amakuru atangaza n’uburyo ayagezaho abamukurikira.

Mu gihe iperereza rikomeje, iyi dosiye ikomeje gukurikirwa n’abantu benshi, by’umwihariko ku bijyanye n’ingaruka zo gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, inshingano z’abazikoresha, n’akamaro ko kubahiriza amategeko n’indangagaciro z’igihugu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here