Nyuma y’iminsi mike umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz, iyi ndirimbo ikomeje kuba igikoresho gikomeye cyatumye uyu muhanzi wo muri Tanzania asubirana imbaraga n’icyizere cy’abakunzi b’umuziki we.
Iyi ndirimbo yaje mu gihe Diamond Platnumz yari amaze igihe atagaragaza umuhate n’imbaraga mu kwamamaza ibihangano bye, ariko ibintu byahise bihinduka ku buryo bugaragara akimara kwifatanya na Bruce Melodie kuri “Pom Pom”.
Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, Diamond yari amaze gutambutsa “Pom Pom” kuri Instagram Story inshuro zirenga 24 mu masaha atageze kuri 17, ibintu byagaragaje neza ko yayishyizemo umutima udasanzwe. Si ibyo gusa kuko kuva iyi ndirimbo yasohoka mu ijoro ryo ku wa 02 Mutarama 2026, Platnumz yari amaze kuyisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze inshuro zirenga 86, bikaba byerekana ko ayifata nk’ingenzi mu kugarura izina rye ku isonga.
Abasesenguzi mu bya muzika bavuga ko Diamond yari amaze iminsi ahura n’igitutu gikomeye cy’abanya-Tanzania, nyuma yo kunengwa kuba yarashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan, mu gihe yari yarirengangije ibyababaje urubyiruko rwatakaje ubuzima mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi. Ibi byagize ingaruka ku isura ye no ku mikoranire ye n’abafana, bituma ibikorwa bye by’umuziki bigira ingaruka.
Ni muri urwo rwego “Pom Pom” ifatwa nk’indirimbo yamubereye inzira yo kwisubiza mu kibuga, ikanamufasha kongera kwiyunga n’abakunzi b’umuziki binyuze mu gihangano cyakunzwe cyane mu karere. Ubufatanye na Bruce Melodie ntibwagaragaje gusa imbaraga z’umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, ahubwo bwanabaye umusingi Diamond Platnumz yubakiyeho urugendo rushya rwo kongera kubaka izina rye.



