18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruRayon Sports ishobora kugumana Ojera uyifatiye runini muri iyi minsi

Rayon Sports ishobora kugumana Ojera uyifatiye runini muri iyi minsi

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Ibiganiro byo kugumana Umunya-Uganda, Joackiam Ojera, bikomeje kujya mbere ndetse bigeze ahashimishije hagati ya Rayon Sports na URA yo muri Uganda.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Muri iyi minsi, abafana ba Rayon Sports bishimiye imyitwarire y’Umunya-Uganda Joackim Ojera umaze kubatsindira ibitego bine muri Shampiyona ndetse wanagiye abatabara aho rukomeye cyane cyane ku makipe akomeye.

Uyu musore w’imyaka 25 asigaje amasezerano y’umwaka n’igice hamwe na URA FC yo muri Uganda yamutije Rayon Sports amezi atandatu [igice cya Kabiri cya Shampiyona], kubera ukuntu yahise yigaragaza ndetse agafasha iyi kipe kwitwara neza haba muri Shampiyona no mu Gikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwa Murera burifuza kumugumana.

Ibiganiro bikomeje kugenda neza. Ojera yakunze Shampiyona y’u Rwanda, imikinire ya Rayon Sports ndetse n’abafana bayo bagiye bamwereka urukundo rwinshi ndetse bamuhundagazaho amafaranga, arifuza kuguma muri Gikundiro.

Inzozi ze ni ugutwara kimwe mu bikombe bikinirwa iwacu maze agakina imikino Nyafurika nk’uko yabitangaje tariki 31 Mutarama 2023, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aje gukinira Iyi kipe, nubwo benshi babifashe nk’inzozi kubera ukuntu yari ihagaze muri icyo gihe.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nzi ko ikomeye hano mu Rwanda. Icyo nabwira abafana ni uko nje kugirana na bo ibihe byiza ndetse no gutwara ibikombe na Rayon Sports, tukajya muri CAF Champions League na Confederations Cup.”

Amakuru yizewe ducyesha IGIHE yemeza ko URA yifuza miliyoni 33 Frw kuri uyu musore uca ku mpande afasha abataha izamu. Aya mafaranga niyashyikirizwa ikazivuganira n’umukinnyi hakazaba harimo azagura igice cy’amazerano asigaye y’umwaka n’igice ndetse n’azahabwa umukinnyi ku giti cye ku buryo bizatuma Rayon Sports imweguka burundu.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye iki giciro ndetse bwanatangiye gushakisha aya mafaranga, burifuza ko Ojera yazabafasha muri icyo gihe cyose ndetse no kuba bamugurisha arenze ayo mu gihe hari ikipe yaba imwifuje.

Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

Joackiam Ojera yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup mu 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri mu ijonjora ry’ibanze.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here