36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeRDC: Abantu Barenga 30 Barimo n'Abasirikare Bishwe mu Gitero cy'Iterabwoba, Abasivili Baraswa...

RDC: Abantu Barenga 30 Barimo n’Abasirikare Bishwe mu Gitero cy’Iterabwoba, Abasivili Baraswa na Drones za FARDC.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba indiri y’urugomo n’amarira, mu gihe abaturage bakomeje kwicwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro n’ibikorwa bya gisirikare bigenda bigira ingaruka zikomeye ku basivili.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, mu gihe abaturage bo muri teritware ya Lubero bari mu byishimo byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani, abagizi ba nabi bo mu mutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) bagabye igitero gikomeye mu ngo zabo ziherereye muri Maendeleo na Katanga, muri grupema ya Bapere, gihitana ubuzima bw’abantu benshi.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano yemeza ko abantu byibuze 30, barimo abasirikare babiri ba FARDC, bahasize ubuzima. Iki gitero cyabaye mu buryo butunguranye ku mugoroba, gitungura abaturage bari mu birori byo kwizihiza umwaka mushya.

Abayobozi bo mu nzego z’umutekano batangaje ko iki gitero gifatwa nk’igikorwa cy’iterabwoba cyagambiriwe abaturage, bakomeza bavuga ko hakomeje isuzuma kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’abishwe, abakomeretse n’ibyangijwe, cyane cyane imitungo y’abaturage.

Iki gitero cyongeye kugaragaza ko umutwe wa ADF ugifite ubushobozi bwo kugaba ibitero bikomeye, n’ubwo Leta ya RDC yakunze gutangaza ko iri kuwurwanya ku bufatanye n’ingabo z’ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Mu yindi nkuru iteye impungenge, ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zagabye ibitero bya drone mu mujyi wa Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, byahitanye abasivili.

Ibyo bitero byagabwe ku gicamunsi, mu mujyi wa Masisi umaze umwaka urenga ugenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imibare y’ibanze igaragaza ko abasivili batandatu bishwe, abandi benshi bagakomereka.

Amafoto n’amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X (Twitter) yerekana imirambo y’abantu batatu, barimo umugore, umugabo n’umwana muto, ndetse n’inzu zasenywe n’ibisasu bya drone. Ibi byatumye hongera kwibazwa ku ikoreshwa ry’intwaro ziremereye mu bice bituwe cyane n’abaturage.

Amakuru y’uwo munsi avuga kandi ko habaye imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zirimo FARDC na Wazalendo, by’umwihariko mu gace ka Gasenyi, kari mu ntera ya kilometero zigera ku ijana uvuye mu mujyi wa Goma.

Ibi bitero bibiri byabereye mu gihe gito cy’amasaha make byongeye gushimangira ko umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, mu gihe abaturage ari bo bakomeje kwishyura ikiguzi kinini cy’intambara n’imvururu zidashira.

Abaturage bo muri Lubero, Masisi n’utundi duce twa Kivu y’Amajyaruguru bagaragaza impungenge zikomeye ku buzima bwabo, basaba Leta ya RDC gufata ingamba zifatika zo kubarinda, ndetse n’umuryango mpuzamahanga kongera ubufasha bwihutirwa mu kugarura amahoro n’umutekano urambye muri aka karere kamaze imyaka myinshi karahindutse indiri y’amaraso n’amarira.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here