19.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeRDC: Abaturage bariye karungu nyuma y’ihamagazwa ry’umusirikare wavuze ku bayobozi bakekwaho gufasha...

RDC: Abaturage bariye karungu nyuma y’ihamagazwa ry’umusirikare wavuze ku bayobozi bakekwaho gufasha umutwe wa Mobondo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu bice bitandukanye by’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byibasiwe n’ibikorwa by’inyeshyamba za Mobondo, haravugwa umujinya n’impungenge bikomeje kwiyongera mu baturage nyuma y’ihamagazwa i Kinshasa rya Capt. Anthony Mwalushayi, Umuvugizi w’Akarere ka 11 ka Gisirikare ka FARDC.

Iri hamagazwa rije rikurikira amagambo uyu musirikare yavugiye mu ruhame, aho yagaragaje ko hari abanyapolitiki n’abayobozi bamwe bakekwaho kuba inyuma cyangwa bafatanyije mu buryo butaziguye n’umutwe wa Mobondo umaze igihe uteza umutekano muke mu ntara za Mai-Ndombe, Kwango na Kwilu.

Nubwo ubuyobozi bwa gisirikare butaratangaza ku mugaragaro impamvu nyayo y’iri hamagazwa, benshi mu baturage babifata nk’intambwe igamije gucecekesha uwatinyutse kuvuga ku byihishe inyuma y’uru rugomo rumaze guhitana ubuzima bw’abantu benshi no gusenya imiryango myinshi.

Ku mbuga nkoranyambaga, iri hamagazwa ryateje impaka ndende, aho abaturage benshi bagaragaje ko bitumvikana kubona umusirikare ugaragaje amakuru akomeye ahamagazwa, mu gihe abakekwaho gutiza umurindi inyeshyamba bo bakomeje kubaho nta kibakoraho.

Mu kibaya cya Batéké, kiri mu bice byibasiwe cyane n’ibikorwa by’umutwe wa Mobondo, abahatuye bavuga ko iki cyemezo kigaragaza ikibazo gikomeye mu miyoborere y’igihugu, aho ukuri kwahindutse icyaha, naho abafite mu maboko yabo amaraso y’abaturage bagakomeza kwidegembya.

Umuyobozi gakondo wa Kwamouth, Stany Libiey, yagaragaje ko adashyigikiye na gato igitekerezo cy’uko Capt. Anthony Mwalushayi yafungwa cyangwa agahanwa kubera amagambo ye. Yavuze ko icyari gikwiye ari uko inzego zibishinzwe zifata ayo makuru zikayasesengura byimbitse, aho kugerageza guhana uyatanze.

Stany Libiey yasabye ko amazina y’abayobozi yavuzwe muri raporo za gisirikare ku kibazo cya Mobondo asuzumwa mu mucyo, kandi hagakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwabo mu guhungabanya umutekano w’abaturage, nk’uko byatangajwe n’urubuga mediacongo.net.

Yakomeje avuga ko uko ibintu byifashe ubu bigaragaza kwihunza inshingano n’ubushake buke bwa politiki mu guhangana n’iki kibazo, aho bigaragara nk’aho hari inyungu zihishe zituma bamwe barindwa aho gukurikiranwa.

Abaturage bo muri utu turere bakomeje kugaragaza ko bagifitiye icyizere Ingabo za FARDC, babona ko ari zo ziri ku murongo wa mbere mu kubarinda ubugizi bwa nabi bwa Mobondo. Bavuga ko ingabo z’igihugu ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kugarura amahoro arambye, ariko bagasaba ko na zo zikorwa mu bwisanzure, zidafunzwe umunwa igihe zivuze ukuri.

Mu gihe ikibazo cya Mobondo gikomeje gufata indi ntera, benshi basanga ihamagazwa rya Capt. Anthony Mwalushayi rishobora kurushaho gutuma abaturage batakaza icyizere mu bayobozi babo, niba nta bisobanuro bisobanutse bitanzwe kandi nta ntambwe igaragara iterwa mu gukurikirana abakekwaho kuba nyirabayazana b’uru rugomo.

Icyifuzo kiri mu baturage ni uko ukuri gushyirwa ahagaragara, abagize uruhare mu marorerwa bagakurikiranwa, kandi ingabo z’igihugu zigashyigikirwa aho guhanwa igihe ziri ku ruhande rw’abaturage.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here