25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeRDC: Abaturage bategetswe umukandida bagomba gutora barabyanga bahita bakizwa n’amaguru bariruka. Video

RDC: Abaturage bategetswe umukandida bagomba gutora barabyanga bahita bakizwa n’amaguru bariruka. Video

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Abaturage bo muri Kananga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banze gutora abakandida ba Udps na union sacrée mu matora y’umukuru w’igihugu n’Abadepite ari gukorwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023. 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ni nyuma yuko abayokozi b’ibiro by’itora bari basabye ko abaturage batora ishyaka rya UDPS aho gukurikiza amahitamo yabo bagatora andi matsinda ya politiki. 

Mu mashusho yasakaye kuri Twitter, aba baturage bakaba bagaragaye bakizwa n’amaguru bakwira imishwaro nyuma yo kwanga gutora abakandida bari bategetswe gutora. 

RDC: Amatora yatangiye kubonekamo inenge 

Nk’uko gahunda ya komisiyo y’amatora muri Congo CENI ibivuga, gutora byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko ku biro by’amatora bitandukanye hagaragaye gukererwa. 

Urugero: I Kinshasa, ku kigo cya “Bosolo” giherereye ahitwa Gombe, gutora byatinze gutangira. Mu ma saa moya n’igice z’igitondo abenshi bari maze kugera ku biro by’itora ariko bahatirwa gutegereza. Abanyamakuru, indorerezi z’igihugu ndetse n’amahanga barimo n’ab’umuryango w’ubumwe bw’Afurika na SADC bari bahari. 

Ahandi ni ku kigo giherereye ku ishuri ribanza rya Lisala muri komini ya Kasa-Vubu, kugeza saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 za mu gitondo, abatora bari bategereje gutangira gutora. Muri iri shuri, hateganijwe ibiro 6 by’itora ariko ibikoresho by’amatora byari bitaruzura. 

Hari aho byageze saa hafi saa 9h00 bataratangira gutora abaturage bamwe bahita bigendera n’aho mu bindi bice bimwe babura ibikoresho bibafasha gutora. 

Tumwe mu duce tugifite impungenge ko abadutuyemo bashobora kuba batari butore umukuru w’igihugu harimo Rurambo, ho muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. 

Mu ngorane zabonetse, ikibazo gikomeye ni ukohereza ibikoresho ku biro by’amatora. CENI yashoboye kubona inkunga y’ibikoresho ku munota wanyuma, ivuye cyane cyane mu ngabo z’igihugu cya Misiri na FARDC, hiyongereyeho ubufasha bukomeye bwatanzwe na MONUSCO, butuma bishoboka gutwara ibyo bikoresho mu turere bigoye kugeramo. Ariko gutanga ibyo bikoresho byakomeje no kuri uyu munsi wo gutora. 

Hirya no hino muri Congo kandi hagaragaye ibindi bibazo birimo ko abaturage bamwe bagiye bibura ku ma liste y’itora guhera mu ijoro ryakeye. Ibisubizo by’agateganyo by’ibizava mu matora biteganijwe ku ya 31 Ukuboza, ukurikije kalendari ya CENI. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here