Mu mujyi wa Kalemie, mu ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa inkuru yakanguye imitima ya benshi, ikongera gukurura impaka zikomeye ku rweo rw’igihugu na mpuzamahanga, ku kibazo cy’ivangura n’itotezwa rikomeje kwibasira bamwe mu baturage b’iki gihugu, by’umwihariko Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda.
Amashusho ya videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize agaragaza umusore w’Umunyamulenge, wari usanzwe akora ubucuruzi bw’amatungo mu buryo bwemewe n’amategeko, yapfukamishijwe ku mugaragaro n’abantu bo muri ako gace.
Mu mvugo ikomeretsa umutima, uwo musore yumvikanye abazwa ikibazo cyasamiwe hejuru na benshi kigira kiti: “Uri nde?”
Iki kibazo, ku rwego rwa benshi mu bakurikiranye ayo mashusho, nticyari ikibazo gisanzwe, ahubwo cyabaye ikimenyetso cy’ivangura rishingiye ku bwoko n’inkomoko. Kuba umuturage abazwa uwo ari we mu gihugu cye, atari mu maboko y’inzego z’umutekano kandi atari akurikiranyweho icyaha na kimwe, byafashwe nk’igikorwa gisebya ikiremwamuntu.
Nk’uko bigaragara muri ayo mashusho, uwo musore yahohotewe mu ruhame, ategekwa kwisobanura ku bwenegihugu bwe n’aho akomoka, ibintu benshi bafata nk’ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwe nk’Umunye-Congo ufite uburenganzira busesuye nk’abandi bose.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza isura mbi y’ikibazo cy’ivangura kimaze igihe kirekire mu burasirazuba bwa RDC. Mu myaka myinshi ishize, Abanyamulenge n’abandi baturage bavuga Ikinyarwanda bagiye bagaragarizwa nk’abanyamahanga, bagashinjwa kuba bafitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro, nubwo benshi muri bo ari abaturage kavukire bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.
Iyi myumvire mibi ikomeje gushyira abo baturage mu bwigunge, mu bwoba no mu kaga, haba mu mibereho yabo ya buri munsi no mu bikorwa byabo by’ubucuruzi. Abasesenguzi bavuga ko ibi bidindiza ubwiyunge, bigasubiza inyuma amahoro arambye igihugu gikomeje gushakisha.
Ku rwego rw’amategeko mpuzamahanga, RDC yasinyiye kandi yemeje amasezerano menshi arengera uburenganzira bwa muntu, ateganya ko nta muturage ugomba guteshwa agaciro, guhohoterwa cyangwa guhatirwa kwisobanura ku bwenegihugu bwe mu buryo busebya, by’umwihariko igihe nta cyaha yakoze. Ibyabereye i Kalemie bigaragaza icyuho gikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mahame.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu, yaba abo mu gihugu imbere n’abo ku rwego mpuzamahanga, bakomeje gusaba inzego z’ubuyobozi bwa RDC gutanga ibisobanuro byihuse kandi bisobanutse kuri iki kibazo.
Barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga, riboneye kandi rinoze, abakoze ihohoterwa bagahanwa hakurikijwe amategeko, ndetse hakashyirwaho ingamba zifatika zo kurinda abaturage bose, hatitawe ku bwoko, ururimi cyangwa inkomoko.
Ibyabereye i Kalemie ntibifatwa nk’impanuka yonyine, ahubwo bijyana n’imvugo n’imikorere yagiye igaragara mu nzego zimwe z’ubuyobozi bwa RDC. Ku wa 27 Ukuboza 2025, Maj Gen Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirikare cya RDC (FARDC), yatumiwe kuri Televiziyo y’igihugu mu kiganiro cyagarukaga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo irimo imirwano ikaze.
Muri icyo kiganiro, Gen Maj Ekenge yakoresheje amagambo yakomerekeje benshi, yibasira Abatutsi mu buryo bweruye. Yavuze ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba “kwitonda”, avuga ko mu gihe cyo kubyara azana mu rugo benewabo bakaba ari bo babyarana.
Aya magambo yafashwe na benshi nk’imvugo ishingiye ku rwango n’ivangura, itakagombye kuvugwa n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru ufite inshingano zo kurinda abaturage bose b’igihugu atavanguye.
Aya magambo ya Maj Gen Ekenge yemeje abari basanzwe bashidikanya ku murongo wa politiki ya RDC ishingiye ku ivangura n’urwango rushingiye ku bwoko. Ku bantu benshi, byagaragaje ko ikibazo Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo b’Abatutsi bahura nacyo atari igikorwa cy’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo gishingiye ku myumvire igaragara no mu nzego zisumba izindi, nyamara ari zo zishinzwe kurinda abo baturage.
Mu gihe RDC ikomeje kwirengagiza inshingano zayo zo kurinda abaturage bicwa, batotezwa cyangwa bagateshwa agaciro buri munsi mu Burasirazuba bw’igihugu, yagiye ihitamo gushinja ibindi bihugu, by’umwihariko u Rwanda.
Aho kwemera ikibazo cy’imbere mu gihugu no kugishakira umuti urambye, RDC yakunze gushinja u Rwanda kugira uruhare mu mutekano mucye wo mu Burasirazuba, n’igihe abaturage baho bashatse uburyo bwo kwirwanaho.



