Senateri Modeste Bahati Lukwebo yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’igitutu cya politiki cyari kimaze iminsi kimwiyongera bitewe n’uko atangaje ko adashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.
Radiyo na Televiziyo by’igihugu byasohoye kopi y’urwandiko rwe rugaragaza ko mu mpamvu z’ingenzi zatumye yegura harimo “umwuka wa politiki uriho ubu”, amagambo agaragaza ko ibihe bya politiki bitari byifashe neza mu nzego z’ubuyobozi. Uku kwegura kwe kuje mu gihe Sena yari iri mu myiteguro yo gushyiraho komisiyo yagombaga kwiga uburyo yakurwa kuri uwo mwanya.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Bahati yari yatangaje imbere y’abanyamakuru ko adashyigikiye umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga wazanywe na bamwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi rya Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS). Uwo mushinga ugamije guhindura ingingo ibuza Perezida wa Repubulika kwiyamamariza manda ya gatatu, bityo bigatanga amahirwe kuri Félix Tshisekedi yo kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2028.
Icyo gihe Bahati yagize ati: “Birakwiye guhindura imitekerereze mbere yo guhindura inyandiko.” Aya magambo yateje impaka zikomeye mu nzego za politiki, bamwe bayafata nk’uguhinyuza umurongo w’ishyaka riri ku butegetsi. Nubwo nyuma yaje gusaba imbabazi, igitutu cyari kimaze gukomera, bituma afata icyemezo cyo kwegura kugira ngo arinde ituze ry’inzego.
Ingingo yo guhindura Itegeko Nshinga muri RDC ikomeje guteza impaka ndende mu banyapolitiki no mu baturage. Hari ababona ko amategeko ashobora kuvugururwa hakurikijwe ibihe igihugu kirimo, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ko guhindura ingingo zigena umubare wa manda za Perezida bishobora guhungabanya ihame rya demokarasi no gusubiza igihugu inyuma.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2028, ari bwo manda ya kabiri ya Félix Tshisekedi izaba irangiye. Kugeza ubu, Itegeko Nshinga rya RDC riteganya ko Perezida atarenza manda ebyiri zikurikirana.
Nubwo yeguye ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena, Bahati azakomeza kuba umusenateri, ibintu bishobora gutuma akomeza kugira ijambo mu biganiro bya politiki bikomeje gufata indi ntera. Kwegura kwe gushobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga zishobora gukomeza gukaza umurego, mu gihe igihugu kiri kwinjira mu bihe bya politiki bishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’imiyoborere ya RDC.



