25.1 C
Africa
Maandag, Maart 2, 2026
HomePolitikeRDC: FARDC Yibutse Général Mamadou Mustafa Ndala, Imushyira mu Ntwari Zitazibagirana z’Igihugu

RDC: FARDC Yibutse Général Mamadou Mustafa Ndala, Imushyira mu Ntwari Zitazibagirana z’Igihugu

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zahaye icyubahiro gikomeye kuri Général Mamadou Mustafa Ndala, zimushimira uruhare rudasanzwe yagize mu mateka y’igisirikare cya Congo no mu rugamba rwo kurengera ubusugire bw’igihugu.

Mu butumwa FARDC yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko Général Ndala ari intwari y’igihugu, yaranzwe n’ubutwari budasanzwe, ukwizerwa mu nshingano n’umuhate wo kwitangira igihugu kugeza atanze ubuzima bwe.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Ingabo z’igihugu zagaragaje ko izina rye rikomeje kuba ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza n’indangagaciro z’igisirikare cya Congo.

FARDC yavuze ko Général Ndala yari umuyobozi w’icyitegererezo, wagaragaje ubuhanga n’ubwenge ku rugamba, cyane cyane mu bihe bikomeye igihugu cyanyuragamo mu burasirazuba bwa RDC.

Yamenyekanye nk’umusirikare wari hafi y’abo ayobora, ubasobanurira intego z’urugamba, akabatera imbaraga no kubereka urugero mu bikorwa aho kubasaba gusa.

Mu itangazo ryayo, FARDC yemeje ko ubuyobozi bwa Général Ndala, ubumwe yagiranaga n’abasirikare be n’ubushobozi bwo guhangana n’abanzi, byagize uruhare runini mu mateka y’igisirikare cya RDC, biba isomo rikomeye ku basirikare b’iki gihe n’ab’ejo hazaza.

Ingabo za Congo zakomeje zemeza ko umurage wa Général Mamadou Mustafa Ndala utazazima, ko uzakomeza kubaho mu mitima y’abasirikare n’abaturage, kandi ko uzahora wibutsa igihugu inshingano zo gukomeza urugamba rwo guharanira amahoro, umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

FARDC yasabye abayobozi b’ingabo, abasirikare n’abaturage muri rusange gukomeza kwiyubaka, gukomera ku bumwe no ku mahame y’ubutwari, ubutabera n’ubufatanye, byaranzwe Général Ndala mu buzima bwe bwa gisirikare.

Yavuze ko kwibuka intwari nk’iyi atari ukwibuka amateka gusa, ahubwo ari no kongera kwiyemeza kubaka igihugu gitekanye, gifite ubwigenge kandi kiri mu mahoro arambye.

Iri joro ryo kwibuka Général Mamadou Mustafa Ndala rije mu gihe FARDC ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, aho igisirikare cy’igihugu cyibutsa ko urugamba rwo kurengera Congo rusaba umwete, indangagaciro n’ubwitange nk’ibyarangaga iyi ntwari y’igihugu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here