24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeRDC: Frank Diongo Yanenze Bikomeye Raporo ya Loni Inenga Igisirikare cy’u Rwanda,...

RDC: Frank Diongo Yanenze Bikomeye Raporo ya Loni Inenga Igisirikare cy’u Rwanda, Ayishinja Gukomeza Intambara aho Gushaka Amahoro

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe Umuryango w’Abibumbye (Loni/UN) wasohoye raporo yateje impaka ku mutekano n’ibikorwa by’ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida w’ishyaka Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), Frank Diongo, yahise ayinenga bikomeye, ayishyira ku ruhande rw’abashaka gukomeza amakimbirane aho gufasha igihugu kugera ku mahoro arambye.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X ku wa Gatatu, tariki ya 07 Mutarama 2026, Diongo yavuze ko raporo ya Loni itagaragaza ukuri ku miterere y’ibibazo by’umutekano muri Congo, ahubwo ikoresheje imvugo ya dipolomasi igoreka ibiri kuba, igamije gusa inyungu z’amahanga n’inyungu z’abantu bamwe mu nzego z’ubutegetsi.

Yagize ati: “Raporo y’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo ni isuzuma rishingiye ku kinyoma cya dipolomasi. Ibyaha bikorwa mu nzego zo hejuru bigirwa ibanga, abafatanyabikorwa bagakingirwa ikibaba, abajenosideri bagashyirwa kwibere, abacanshuro bagafatwa nk’ibisanzwe, ubutegetsi butemewe n’amategeko bukemezwa, naho ibiganiro bigahinduka urujijo. Iyi raporo ntigamije amahoro; igamije intambara.”

Diongo asanga iyi raporo igaragaza uburyarya mu muryango mpuzamahanga, aho gukemura imizi y’amakimbirane yo muri Congo, habaho kuyapfukirana binyuze mu nyandiko zitanga isura itari yo ku ruhande rumwe rw’amakimbirane.

Raporo ya Loni ivuga ko ihuriro rirwanya ubutegetsi rya AFC/M23 ryitwaye nk’ubuyobozi busimbuye Leta mu bice bimwe by’igihugu ryigaruriye, rishyiraho inzego z’ubuyobozi, ubutabera n’umutekano. Ibi ni byo Frank Diongo afata nk’igerageza ryo gusimbuza Leta yemewe n’amategeko ubuyobozi budafite ubuzimagatozi, binyuze mu guhabwa isura yemewe n’amahanga.

Ku rundi ruhande, raporo inenga Igisirikare cy’u Rwanda, ikanagaragaza impungenge ku bakozi b’ibikorwa by’ubutabazi, imiryango itegamiye kuri Leta n’inzego z’ibanze, ivuga ko hari ukwiirukanwa kw’abasivili ndetse no kubabuza gusubira ku butaka bwabo. Loni ivuga ko ibi bishobora gushyira abaturage mu byago bikomeye birimo inzara n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Frank Diongo asanga ibi byose byerekana ko raporo ya Loni idashaka gukemura ikibazo cy’umutekano muri RDC mu buryo burambye, ahubwo igira uruhare mu gukomeza umwuka w’intambara no kudindiza inzira y’amahoro igihugu n’akarere byifuza.

Yongeyeho ko gukomeza gushyira mu nyandiko ibirego bidafite gihamya bigira ingaruka ku bumwe bw’igihugu n’uburenganzira bw’abaturage, kandi ko byongera umutekano muke.

Abasesenguzi bemeza ko imyitwarire ya Loni muri RDC ishobora gutuma impande zose ziganisha ku kwirinda amakosa n’icuraburindi, aho gukemura imizi y’ikibazo cy’intambara n’ihindagurika ry’umutekano. Bamwe bavuga ko gukoresha raporo nk’izi mu buryo bwa dipolomasi bishobora kwangiza icyizere abaturage bafitiye umuryango mpuzamahanga.

Abaturage bo mu bice byibasiwe n’amakimbirane bagaragaza ko batumva neza impamvu Loni ikomeza gutanga raporo zitumvikana, zikajya zinagaragaza ibikorwa by’amahanga cyangwa ibikorwa by’inyungu z’abantu ku giti cyabo, aho kugaragaza ibyifuzo by’abaturage byo kubaho mu mahoro.

Ku ruhande rwa Diongo, ngo ibi byose bigaragaza ko hakenewe impinduka mu muryango mpuzamahanga, kugira ngo raporo zikorwa zishingirwe ku kuri, zibanda ku gukemura amakimbirane no guteza imbere amahoro arambye muri RDC.

Frank Diongo asaba ko hagomba kubaho uburyo bwo gusuzuma ukuri kw’ibikorwa bya Loni, kandi ko habaho igenzura ryimbitse ryo kureba niba raporo zose zitangwa zigamije amahoro cyangwa zifite inyungu zihishe z’abanyapolitiki n’abanyamahanga.

Yasabye kandi ko ubuyobozi bwa RDC bushyira imbere gahunda z’amahoro, ubutabera n’iterambere ry’abaturage, bitabaye ibyo, ngo “ibi bizakomeza gushyira igihugu mu mwijima w’intambara itarangira.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here