Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yafashe icyemezo cyo guhagarika ku mirimo Général-major Sylvain Ekenge, wari umuvugizi w’igisirikare, nyuma y’amagambo yatangaje ku wa Gatandatu kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu (RTNC), yamaganwe n’abantu benshi nk’ayuzuye urwango n’ivangura rishingiye ku moko.
Aya magambo, yibasiye by’umwihariko Abatutsi, yateje impagarara zikomeye haba muri Congo no mu karere, anongera kugarura impungenge z’ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu mvugo z’abayobozi bamwe ba Kinshasa.
Mu kiganiro cyatambutse kuri RTNC, Gen. Ekenge yavuze amagambo menshi yafashwe nk’asesereza kandi ashingiye ku myemerere y’ivangura, aho yavuze ko “gushakana n’umugore w’Umututsi bisaba kwitonda,” akanongeraho ibitekerezo byuzuye ibihuha n’ivanguramoko byamaganwe kenshi mu mateka y’akarere.
Aya magambo yahise afatwa nk’iyemezwa ku mugaragaro ry’imyemerere imaze imyaka myinshi inengwa, irimo iy’uko Abatutsi bashinjwa “kwishyira hejuru,” “uburiganya,” n’ibindi byakoreshejwe mu mateka mu kubiba urwango no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nk’uko byemejwe n’inzego za gisirikare, guhagarika Gen. Sylvain Ekenge ku mirimo byatangiye gukurikizwa uwo munsi nyir’izina, bikozwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Abategetsi ba Kinshasa bavuga ko iki cyemezo kiri muri politiki ya Perezida Félix Tshisekedi yo “kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose no kubahiriza ubumwe bw’Abanyekongo bose.”
Gusa, abasesenguzi benshi bagaragaje ko iki cyemezo gishobora kuba ari igikorwa cyo guhosha igitutu cy’imbere mu gihugu n’icyo hanze, aho amagambo ya Ekenge yari amaze kwamaganwa ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ni umwe mu bayobozi bagize icyo bavuga ku mugaragaro bamagana iyo mvugo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yavuze ko bibabaje kubona mu bihe by’ibiruhuko bya Noheri, bigomba kuzana amahoro n’ubwiyunge, ubutegetsi bwa Kinshasa bwishora mu mvugo n’ibikorwa bifite isura y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Ntabwo banyuzwe no gufatanya n’abajenosideri ba FDLR; ntibanyuzwe no gutera ibisasu no gutoteza Abatutsi bo muri Congo, barimo n’Abanyamulenge; ntibanyuzwe no kwakira abavuga rikijyana b’Abanyekongo batuye mu mahanga basaba ku mugaragaro gutsemba Abatutsi.”
Minisitiri Nduhungirehe yongeyeho ko kuba umuvugizi w’ingabo za Leta yemeye amagambo asa n’ayakuwe mu “Mategeko Icumi y’Abahutu” yo mu 1990, byatangajwe n’ikinyamakuru Kangura, ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ingengabitekerezo ya Jenoside itakiri iy’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo iri kugera mu nzego za Leta.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashinje Gen. Ekenge gusoma no gukoresha inyandiko z’abacurabwenge b’ingengabitekerezo ya Jenoside, barimo Prof. Filip Reyntjens, avuga ko imvugo y’uyu mujenerali irimo “ikirango cy’ingengabitekerezo rutwitsi” ishingiye ku myemerere ya gikoroni ivuga ko Abatutsi ari “Aba-Nilotic” baje kwigarurira abandi.
Yagaragaje ko izi nyigisho z’abakoloni ari zo zagize uruhare rukomeye mu kubiba amacakubiri yagejeje akarere kuri Jenoside, kandi ko kuzisubiramo muri iki gihe ari ugushyira igihugu n’akarere mu makuba akomeye.
Ibi byose bibaye mu gihe Abatutsi bo muri RDC, cyane cyane Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo, bamaze imyaka myinshi batotezwa, bicwa, bameneshwa ku butaka bwabo, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bushinjwa kudafata ingamba zifatika zo kubarinda.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo nk’aya ya Gen. Ekenge atuma ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa aba baturage byiyongera, kuko atanga ishingiro ku mitwe yitwaje intwaro n’imitwe y’urwango isanzwe ibibasira.
Nduhungirehe yasoje avuga ko nubwo Perezida Tshisekedi ashobora gufata icyemezo cyo kwirukana Gen. Ekenge burundu, ibyo byonyine bidahagije mu gukumira inzira y’igihugu igana mu makuba ya Jenoside.
Yagize ati: “Umuryango mpuzamahanga urimo kurebera. Ibi ni ikibazo gikomeye ku karere ndetse no ku Rwanda by’umwihariko, kandi ntituzigera na rimwe twemera ko amateka mabi yasubirwamo.”
Mu gihe amaso yose ahanzwe Kinshasa, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba guhagarika umuvugizi w’ingabo ari intambwe ya nyayo yo kurwanya ivangura, cyangwa niba ari igikorwa cya politiki kigamije gusa gucecekesha amajwi yamagana imvugo zibiba urwango mu baturage, mu gihe imizi y’ikibazo igikomeje gutereranwa.



