22.7 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeRDC: Habaye imirwano ikaze cyane yasize Imodoka ya AFC/M23 itwitswe inahitana abasirikare...

RDC: Habaye imirwano ikaze cyane yasize Imodoka ya AFC/M23 itwitswe inahitana abasirikare bayo nyuma yo kugwa mu gico cya nijoro

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Umutekano wongeye guhungabana mu gace ka Rutshuru nyuma y’uko abarwanyi ba Wazalendo bagabye igitero ku ngabo za AFC/M23 zari ku burinzi ku muhanda munini wa Goma–Rutshuru, mu gice kiri muri Parike y’Igihugu ya Virunga.

Amakuru ava mu baturage no mu nzego z’umutekano avuga ko icyo gitero cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025, hafi y’agace ka Rumangabo, aho bivugwa ko abarwanyi ba Wazalendo bateze igico ku ngabo za AFC/M23 zari mu kazi ko kugenzura umutekano w’umuhanda.

Abaturage babonye ibyabaye bavuga ko impande zombi zarasanye amasasu igihe kirekire, bituma habaho ubwoba n’akajagari mu baturage bari hafi aho.

Nyuma y’iyo mirwano, imodoka imwe ya AFC/M23 bivugwa ko yatwitswe, nyuma y’uko ingabo zayo zari zimaze gutatana kubera igitero cyagabwe mu buryo bwa gicengezi.

Hari amakuru akomeza avuga ko muri iyo mirwano haba haraguye abasirikare ba AFC/M23, nubwo kugeza ubu uyu mutwe utaratangaza umubare w’abapfuye cyangwa ngo wemeze ku mugaragaro ayo makuru. Nta tangazo ryemewe ryari ryasohoka ku ruhande rwa AFC/M23 ku byabereye i Rumangabo.

Urubuga ACTUALITE.CD ruvuga ko iyo mirwano yateye igikuba mu baturage bo muri kariya gace, cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli, aho benshi bari bizeye ituze n’umutekano.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ku munsi wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza, ibintu byari bikomeje kuba bibi mu duce twa Rumangabo, Karambi na Rugari, aho urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga rwari rwaragabanutse cyane.

Abaturage bavuga ko bumvise urusaku rw’amasasu n’ibisasu bikomeye, bituma benshi bafunga amazu yabo, abandi bahungira mu bice batekerezaga ko bitarangwamo imirwano.

Nyuma yo kugaba icyo gitero, amakuru yizewe avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bahise bava muri ako gace, kamaze igihe kirekire kagenzurwa na AFC/M23, basubira mu mashyamba no mu bindi bice bitamenyekanye, nk’uko bisanzwe bigenda mu bitero bya gicengezi.

Iyi mirwano ije yiyongera ku yindi myinshi imaze igihe zibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ihangana hagati ya AFC/M23, FARDC, Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro rikomeje gutuma umutekano uba muke, abaturage bakomeza kuba mu bwoba no mu buzima bugoye.

Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko umuhanda Goma–Rutshuru ari ingenzi cyane mu by’umutekano n’ubukungu, bityo ko gukomeza kuwuhungabanya bigira ingaruka zikomeye ku baturage, ubucuruzi n’ibikorwa by’ubutabazi muri ako karere.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here