Mu gihe umutekano w’intara ya Kivu y’Amajyepfo ukomeje kuba ikibazo gikomeye, amakuru mashya aturuka muri teritwari ya Fizi aravuga ko mu gace ka Kwa Mboko hahanuwe indege eshatu za gisirikare. Izi hélicoptère zigezweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025, zitezwe ko zishobora kugira uruhare mu gukumira ibikorwa by’ihuriro AFC/M23 mu karere.
Amakuru yizewe avuga ko muri izo ndege, ebyiri zari zitwaye abasirikare 12 b’Ababiligi ndetse n’amasasu n’intwaro ziremereye. Hélicoptère ya gatatu yakomeje kuguruka hejuru y’akarere, ikora ibikorwa byo kugenzura umutekano, cyane cyane mu bice bivugwa ko hari abarwanyi ba AFC/M23.
Umutangabuhamya wari hafi y’aho izi hélicoptère zaguye yagize ati: “Kwa Mboko haguye hélicoptère ebyiri zari zitwaye abasirikare 12 b’Ababiligi, amasasu n’intwaro ziremereye. Indi hélicoptère yakomeje kuguruka hejuru, bigaragara ko yari mu butumwa bwo gucunga umutekano, igenzura ibice bivugwa ko birimo abarwanyi ba AFC/M23.”
Ibi bikorwa by’indege bishimangira ko akarere ka Fizi kagiye kwinjira mu cyiciro gikomeye cy’umutekano. Abasesenguzi b’iby’umutekano bavuga ko kugerageza gukumira ibikorwa bya AFC/M23 muri ako gace bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, kuko hakomeje kugaragara uruhare rw’ingabo z’amahanga mu bikorwa bya gisirikare.
Ku rundi ruhande, ingabo z’u Burundi zavuye mu mujyi wa Baraka zerekeza mu misozi ya Bibogobogo aho zashimangiye ibirindiro byazo ku Mugorore, Kabembwe ndetse no kuri Mugono. Bivugwa ko izi ngamba igamije gukaza umutekano no gukumira ibikorwa byose byashoboraga guhungabanya umutekano w’ako gace.
Iyi gahunda y’ingabo z’amahanga n’iza FARDC igaragaza ko hariho ubushake bwo kugenzura neza akarere ka Fizi, ariko byanerekana ko ikibazo cy’umutekano kidashobora gukemurwa n’ingabo z’igihugu gusa.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko umubare muto w’abasirikare ba Leta barwanira mu karere kanini nka Fizi ushobora kuba udahagije, bityo ibikorwa by’indege n’ubushobozi bw’ingabo z’amahanga bikaba ingenzi mu gutanga umusada ku rugamba.
Amakuru y’inyongera avuga ko mu bice bimwe na bimwe by’inkengero za Fizi hakomeje kugaragara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, birimo gufata abantu ku ngufu, guhohotera abaturage no gukoresha intwaro ziremereye. Ibi bikaba byarasize impungenge ku baturage bo muri ako karere, benshi muri bo bakaba bagiye gusaba ko habaho ingamba zihamye zo kubarinda.
Ubu ngubu, hari amakuru avuga ko ihuriro AFC/M23 rikomeje kwimurira abasirikare baryo mu misozi no mu bice bitandukanye bya Fizi kugira ngo ibashe kurwana n’umwanzi. Ibi byatumye ingabo z’amahanga zitabazwa zigira uruhare rukomeye mu kurwana, bityo indege za hélicoptère zikaba ziri mu bikorwa byo gukurikirana no kugenzura aho abarwanyi bari.
Abaturage bo muri Kwa Mboko bavuga ko batishimiye ibikorwa bya gisirikare, bavuga ko bikomeje kubatera ubwoba.
Bamwe bati: “Nubwo tuzi ko ari ngombwa kugira ingabo ngo tutagira ibibazo, izi hélicoptère ziradutera ubwoba. Twifuza amahoro kandi dukomeje gusaba ko habaho uburyo bwo gucunga umutekano butica abaturage.”
Ku rundi ruhande, abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ibikorwa byo kugenzura ahantu hagenzurwa na AFC/M23 bitazorohera Leta, kubera ko iri huriro AFC/M23 rikunze kugaragaza amayeri ahambaye ku rugamba.



