24.8 C
Africa
Saterdag, Januarie 17, 2026
HomePolitikeRDC: Imirwano ikaze cyane ya Wazalendo yasubiranyemo ubwayo ikanahitana abayobozi bayo yatumye...

RDC: Imirwano ikaze cyane ya Wazalendo yasubiranyemo ubwayo ikanahitana abayobozi bayo yatumye abaturage bongera guhunga ingo zabo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye kwinjira mu bihe bikomeye by’umutekano muke, nyuma y’imirwano ikaze yahanganishije imitwe ibiri ya Wazalendo, igasiga abaturage benshi bataye ingo zabo bagahungira aho bakeka ko hari umutekano.

Iyo mirwano yadutse ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026, mu gace ka Namisha, kari mu majyepfo ya teritware ya Fizi, ikwira no mu bindi bice byegeranye, bituma abaturage b’utugari dutandukanye batangira guhunga mu bwoba bwinshi.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyo mirwano yahuje umutwe wa Wazalendo CNPSC uyobowe na William Yakutumba, ukomoka mu bwoko bw’Ababembe, n’undi mutwe wa Wazalendo uzwi ku izina rya Biloze Bishambuke, uyobowe na Delphin Ngoma Nzito, ukomoka mu bwoko bw’Abapfulero.

Ayo makimbirane akomeje gufatwa nk’afite ishingiro ku guhangana ku mabariyeri atangirwaho imisoro, aho buri ruhande rushaka kugenzura inzira z’ubucuruzi n’ingendo z’abaturage.

Abaturage bahungiye mu bice bifatwa nk’aho hataragerwamo n’iyo mirwano bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, rwatumye ubuzima busanzwe buhagarara burundu. Amasoko yarafunzwe, ibikorwa by’ubucuruzi birahagarara, ingendo zo mu muhanda n’izo mu mazi ya Tanganyika ziradindira, mu gihe ubwoba bwari bwinshi mu baturage.

Abagore, abana n’abageze mu zabukuru ni bo bagizweho ingaruka kurusha abandi, aho benshi bagaragaye bahunga bafite ibyo bashoboye gutwara ku mutwe, abandi bakerekeza mu mashyamba no mu bice bya kure, badafite ibikoresho by’ibanze byo kubatunga.

Nubwo imibare y’abahitanywe n’iyo mirwano itaramenyekana ku mugaragaro, amakuru ava mu baturage n’abayobozi b’aho avuga ko hapfuye abantu batari bake, harimo n’abantu bake bari mu buyobozi bwa Wazalendo. Hanavugwa kandi ko amazu menshi yubakishijwe ibyatsi yatwitswe n’inkongi, bikongera gukaza umurego w’ibibazo by’ubutabazi n’ubukene.

Impungenge ziracyari nyinshi ko iyi mirwano ishobora gukomeza mu minsi iri imbere, cyane ko imitwe ihanganye itaragaragaza ubushake bwo kuganira cyangwa gushyira intwaro hasi. Abaturage bavuga ko babayeho mu bihe bidasanzwe, aho badafite icyizere cy’ejo hazaza.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here