Imirwano ikomeye irakomeje mu bice bitandukanye bya Gurupoma ya Bukombo, muri Sheferi ya Bwito, Teritwari ya Rutshuru, aho ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) riri guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo by’umwihariko umutwe wa CMC-FDP, ukorana bya hafi n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi mirwano yatangiye ku munsi w’Ubunani, tariki ya 1 Mutarama 2026, itangirira mu Mudugudu wa Sisa uherereye mu gace ka Karambi, mbere yo gukwira no kugera mu bindi bice birimo Mudugudu na Buhambira, aho abaturage benshi bahise bava mu byabo bahungira ahakekwa ko hatekanye.
Abaturage bahaye amakuru Kivu Morning Post bavuga ko imirwano yifashishijwemo intwaro ziremereye n’izoroheje, bituma urusaku rw’amasasu n’ibisasu rwumvikana mu midugudu myinshi, bigatera ubwoba n’akajagari mu baturage bari bitegura kwizihiza umwaka mushya.
Iyi mirwano yakomeje gukaza umurego igera no mu gace ka Kanyatsi, kazwi nk’ahantu h’amateka ku nyeshyamba za FDLR, ibintu byatangaje benshi kuko bivugwa ko ari bwo bwa mbere AFC/M23 icengeye ku mugaragaro muri izi ndiri zafatwaga nk’inkingi ikomeye y’uyu mutwe umaze imyaka myinshi ukorera mu mashyamba ya Rutshuru na Walikale.
Amakuru ava mu baturage avuga ko ibi bice bya Bukombo biherereye hafi ya Katsiru, Nyanzale na JTN, aho ubu hakomeje kwakira impunzi nyinshi ziva muri Sisa, Buhambira, Kanyatsi n’utundi duce twugarijwe n’iyi mirwano. Abenshi muri bo bavuga ko bavuye mu byabo nta kintu na kimwe bikoreye, bamwe barara mu mashuri, mu nsengero no mu miryango y’abagiraneza.
Nubwo AFC/M23 yinjiye mu bice bimwe byafatwaga nk’indiri za FDLR, amakuru akomeza avuga ko hari ibindi bice byinshi bikigenzurwa n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP ku bufatanye na FDLR, ibintu bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage basigaye muri ibyo bice, ndetse bikabangamira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi byari ishingiro ry’imibereho yabo.
Kugeza ubu, nta mibare yemewe iratangazwa ku bantu bapfuye cyangwa inkomere, ndetse n’ibyangiritse ku mitungo y’abaturage, kubera ko imirwano ikiri gukomeza kandi bigoye kugera aho iri kubera hose.
Icyakora, abaturage bavuga ko hari inzu zasenywe n’amasasu, imirima yangiritse, ndetse hari n’abakekwa ko baburiwe irengero mu gihe bahungaga mu mwijima.
Iyi mirwano yongeye kwerekana uko umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba mubi, cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ihurira, igahangana, mu gihe abaturage ari bo bakomeza kuba igitambo cy’iyi ntambara idashira.
Mu gihe inzego za Leta zitaragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri iyi mirwano, abaturage barasaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo barindwe, babone ubufasha bwihutirwa, ndetse n’inzira z’amahoro zishyirwe imbere aho gukomeza intambara ikomeje gusiga icyuho kinini mu mibereho yabo.



