Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa umwuka mubi ugenda wiyongera mu muryango w’Abanande, nyuma y’impaka zikaze zavutse hagati ya Muhindo Nzangi, wahoze ari Minisitiri w’Uburezi akaba n’umwe mu bashinze ihuriro rya Wazalendo, na Rodriguez Katsuva, umunyamakuru uzwi mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru.
Izi mpaka zatangiye gufata indi ntera ubwo Rodriguez Katsuva yashyiraga ubutumwa bwinshi ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Twitter), ashinja Muhindo Nzangi imyitwarire yise “uburyarya bwa politiki n’inyungu z’igihe gito,” avuga ko ibyo yakoraga bitajyanye n’ibyo yiyitirira mu ruhame.
Uyu munyamakuru avuga ko Nzangi yakoresheje nabi amafaranga yavugwaga ko yari agenewe gushyigikira ibikorwa by’umutekano bya Wazalendo, ayerekeza mu nyungu ze bwite.
Katsuva anongeraho ko afite ibimenyetso bifatika birimo amajwi n’ubutumwa byemeza ibyo avuga, bikerekana ko Nzangi yaba yaragiranye imikoranire ihishe n’umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma.
Nk’uko Katsuva abivuga, iyo mikoranire yaba yari igamije kurinda no guteza imbere inyungu z’ubukungu za Nzangi mu mujyi wa Goma, mu gihe mu ruhame yiyerekana nk’umwe mu bayobozi bahanganye n’uyu mutwe. Ibi birego byakiriwe n’impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo mu karere.
Uyu munyamakuru yanatangaje ko mu minsi ine izkurikiraho azajya ashyira ahagaragara bimwe mu bimenyetso afite, avuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo kumenya “ukuri kwihishe inyuma y’abiyitirira kurengera rubanda.”
Mu bindi birego bikomeye, Katsuva yanashinje Muhindo Nzangi kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Magloire Paluku, ikirego cyateye impungenge n’umujinya mu banyamakuru no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nubwo kitaremezwa n’inzego z’ubutabera.
Rodriguez Katsuva asobanura ko amagambo ye akakaye ari igisubizo ku byo yita gusebanya no kumuharabika byatangijwe na Nzangi, agamije kumucecekesha no kumusenya mu ruhame. Yagize ati: “Ndi buvuge ukuri gusa, kandi nzabikora nshyigikiwe n’ibimenyetso.”
Ku rundi ruhande, Muhindo Nzangi ntaratanga igisubizo kirambuye ku mugaragaro kuri ibi birego byose, ibintu byakomeje kongera urujijo n’ibihuha mu muryango w’Abanande no mu banyapolitiki bo mu burasirazuba bwa RDC.
Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko iyi ntambara y’amagambo ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bumwe bw’abaturage bo muri aka gace, cyane cyane mu gihe Burasirazuba bwa RDC bukomeje kwibasirwa n’umutekano muke, intambara ihoraho, n’ingaruka z’imikino y’inyungu za politiki n’ubukungu.
Hari impungenge ko ibi birego, niba bidashakiwe ibisubizo mu mucyo no mu butabera, byarushaho gusenya icyizere hagati y’abayobozi, abanyamakuru n’abaturage, bikabangamira n’imbaraga zo gushaka amahoro arambye mu Ntara za Kivu.



