27.9 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeRDC: Ingabo z’u Burundi Zongerereye Ibirindiro, Hagamijwe Gukumira AFC/M23 na Twirwaneho

RDC: Ingabo z’u Burundi Zongerereye Ibirindiro, Hagamijwe Gukumira AFC/M23 na Twirwaneho

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu karere ka Fizi, haravugwa kongerwa gukomeye kw’ibirindiro by’ingabo z’u Burundi mu gace ka Bibogobogo, aho zagaragaye mu mubare munini zifite intego yo gushinga ibirindiro bishya bikomeye by’umutekano.

Aya makuru aje mu gihe aka gace kakomeje kuba indiri y’amakimbirane n’ibikorwa bya gisirikare bifitanye isano n’ihuriro Alliance Fleuve Congo AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.

Amakuru aturuka ku baturage batuye Bibogobogo n’ibice biyikikije yemeza ko izi ngabo zahageze ku Cyumweru, tariki ya 04 Mutarama 2026. Zikigera muri ako gace, zahise zifatira ibirindiro mu nkambi isanzwe y’ingabo z’u Burundi iherereye muri Ugeafi, iri hagati ya Bivumu na Magaja, ndetse no mu gace kazwi nka Kugishenyi, gaherereye hagati ya Kavumu na Kabara.

Abaturage bavuga ko izi ngabo nshya zaje ziyongera ku zari zisanzwe ziri muri ako gace, bikagaragaza icyemezo cyo kongera imbaraga mu rwego rw’umutekano. Bivugwa ko hari gahunda yo gushyiraho ibirindiro bishya bya gisirikare muri Kabembwe no muri Mugono, ku mwinjiriro w’ishyamba rya Ndobo, ritangirira mu Bijabo rikagera mu Bibogobogo.

Aka gace gafatwa nk’ahafite akamaro gakomeye mu rwego rwa gisirikare kubera uko gahuza inzira zitandukanye zihuza Fizi n’indi mihanda igana mu misozi ya Minembwe.

Amakuru yizewe akomeza avuga ko bamwe muri aba basirikare baje baturutse mu bice bitandukanye byo muri Fizi, harimo no mu mujyi wa Baraka, bikaba byerekana uko u Burundi buri kongera imbaraga mu bikorwa byabwo bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.

Bibogobogo ni agace gaherereye hafi y’umujyi wa Baraka, umwe mu mijyi ikomeye yo muri aka karere, kakaba kandi kari ku ntera ndende uvuye mu centre ya Minembwe, ahagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho. Iyi myanya itandukanye ituma Bibogobogo iba ahantu h’ingenzi mu gucunga umutekano n’imigendekere y’ibikorwa bya gisirikare muri Fizi n’ibice biyikikije.

Iyi myitwarire y’ingabo z’u Burundi isobanurwa n’abasesenguzi nk’igikorwa kigamije gukaza umutekano w’umujyi wa Baraka, ufatwa nk’ahantu hafite agaciro ka politiki n’ubukungu, ndetse no kugabanya ubushobozi bw’ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho bwo kwagurira ibikorwa byabo muri ako gace.

Nubwo ubuyobozi bw’u Burundi n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butaratanga itangazo rirambuye kuri ibi bikorwa bishya, abaturage bavuga ko kubona ingabo ziyongera mu mubare munini byakomeje guteza impungenge n’ubwoba, cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’abasivili n’umutekano w’akarere muri rusange.

Ibikomeje kubera muri Fizi bigaragaza uko Kivu y’Amajyepfo ikomeje kuba isibaniro ry’inyungu za gisirikare n’iza politiki, mu gihe amahoro arambye agikomeje kuba icyifuzo cya benshi mu baturage bahatuye.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here